00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: I&M Bank Rwanda yahaye inzu uwarokotse Jenoside

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 18 August 2018 saa 12:23
Yasuwe :

I&M Bank Rwanda yateye inkunga Mukandekezi Elina w’imyaka 61 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, imwubakira inzu nziza yo guturamo irimo n’ibikoresho byose.

Uyu mukecuru ubana n’abakobwa be babiri n’abuzukuru babiri, batuye mu Kagari ka Nyarusange, mu Murenge wa Rwabicuma ho mu Akarere ka Nyanza. Asanzwe abayeho nabi kuko afite ikibazo cy’uburwayi amaranye igihe, butuma atabasha kugira icyo yikorera kuko ahora mu buriri.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2018 nibwo I&M Bank Rwanda yabashyikirije inzu nziza yabubakiye hamwe n’ibikoresho bazajya bifashisha mu mibereho ya buri munsi, mu rwego rwo kubahindurira ubuzima.

Mukandekezi avuga ko Jenoside yamusize mu bibazo by’ubukene, nyuma akaza gufatwa n’uburwayi amaranye imyaka igera kuri 19 ku buryo yumvaga nta cyizere cyo kubaho agifite, agahora anahangayikishijwe n’imibereho y’abagize umuryango we.

Ati “Nabaga mu nzu ishaje namwe mwayibonye, aba bagiraneza bataramfasha, naryamaga ku byatsi kandi maze igihe kirekire ndwaye ku buryo numvaga imibereho yanjye itifashe neza, nari narihebye.”

Nubwo arwaye, uyu mukecuru yagarazaga ibyishimo ku maso biherekejwe n’amagabo yo gusabira umugisha I&M bank imukuye ahantu habi yabaga.

Umuyobozi Mukuru w’iyi banki y’ubucuruzi iri mu zikomeye mu Rwanda, Robin Bairstow yavuze ko ibikorwa byo gutera inkunga abatishoboye babikora hirya no hino mu gihugu, bikaba ari muri urwo rwego bafashije uwo muryango kuko bari babonye ko ubayeho nabi.

Yagize ati “Tumaze kubona uko uyu muryango ubayeho ndetse n’uko uyu mubyeyi Elina abayeho, twiyemeje kubahindurira ubuzima kugira ngo bube bwiza. Twaguze ikibanza turabubakira, twabahaye ibikoresho byo mu nzu byose bazakenera kandi twabahaye ikigega gifata amazi, inzu twayishyizemo amashanyarazi (akomoka ku mirasire y’Izuba) n’ibyangombwa byose.”

Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyanza, Muhoza Alphonse, yashimye I&M Bank Rwanda ku gikorwa cy’urukundo yakoze, asaba abaturage kuyifatiraho urugero nabo bakajya bagira ubufatanye kandi bagaterana n’inkunga.

Abagize umuryango wa Mukandekezi bavuze ko inkunga bahawe ibateye imbaraga zo kwitabira umurimo kugira ngo babone ibyo kurya bihagije ndetse biteze imbere.

I&M Bank Rwanda ni banki ihagaze neza ku isoko ry’imari mu Rwanda kuko ifite amashami asaga 15 mu gihugu, kugeza ku wa 31 Werurwe 2018 ikaba yari ifite umutungo mbumbe wa miliyari 286,2Frw.

Umuryango wa Mukandekezi wishimiye inkunga ya I&M Bank
Abakozi ba I&M Bank nyuma y'iki gikorwa cy'urukundo
Uyu mukecuru yubakiwe inzu isimbura iyo amazemo igihe
Inzu umuryango wa Mukandekezi wari usanzwe ubamo yari yubatse mu manegeka kandi ishaje
Inzu yubakiwe umuryango wa Mukandekezi irimo ibikoresho bitandukanye bikenerwa mu rugo
Mukandekezi n'abagize umuryango we hamwe n'Umuyobozi Mukuru waI&M Bank Rwanda, Robin Bairstow
ubuyobozi n'abakozi ba I&M Bank bari bitabiriye igikorwa cyo gushyikiriza Mukandekezi inzu n'ibikoresho bamugeneye
Umujyanama wa Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyanza, Muhoza Alphonse yasabye abaturage gufatira urugero rwiza kuri I&M Bank Rwanda
Umuryango wa Mukandekezi wahawe inzu nziza, ifite ubwiherero ndetse n'ikigega gifata amazi
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow ashyikiriza Mukandekezi ibyangombwa by'inzu bamwubakiye
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Robin Bairstow yavuze ko biyemeje gufasha uyu muryango kuko basanze ubayeho nabi
Abakozi ba I&M Bank bareba amafoto agaragaza uko basanze umuryango wa Mukandekezi ubayeho nabi
Abaturanyi ba Mukandekezi babonye igikorwa cy'urukundo umuryango we ukorewe barishima bacinya kadiho
Abaturanyi ba Mukandekezi nabo baboneyeho bamuzanira inkunga
Iyi nzu ni ngari kandi ifite ibyangombwa byose nkenerwa
Byari ibyishimo kubera igikorwa cyiza cya I&M Bank Rwanda

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages