00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi barishimira ko cyabarinze gusuhuka

Yanditswe na Akimana Jean de Dieu
Kuya 16 December 2022 saa 07:32
Yasuwe :

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuze ko ubwo buhinzi bwabarinze gusuhuka bajya gushaka amahaho mu bindi bice by’igihugu kubera kubakirwa uruganda rutunganya umusaruro wabo ujyanwa ku isoko mpuzamahanga.

Ibi babitangaje ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka w’umuhinzi w’Icyayi wateguwe n’uruganda rw’icyayi rwa Nshili-Kivu ku nshuro ya mbere, hagamijwe gushimira abahinzi mu kongera umusaruro n’ubwiza bwawo binyuze mu kwita ku cyayi.

Umuyobozi wa Koperative ihinga icyayi, COTHENK, Habineza Fidèle yibukije abitabiriye ibi birori ko mbere y’uko Perezida Paul Kagame abasura muri 2003 batabashaga no kubona amafunguro y’umuryango bityo ababyeyi bagasuhukira mu bihugu bituranyi no mu bindi bice by’igihugu bagamije kujya gushakirayo amaramuko.

Yagize ati “Turashimira Perezida waduhaye uru ruganda rwo gutunganya icyayi mu 2003 igihe yadusuraga kuko mbere ntabwo twabashaga kohereza abana ku ishuri kubera ubukene ndetse abari bashoboye barasuhukaga bakajya gushaka amaramuko mu bihugu bituranyi ndetse no mu bindi bice by’igihugu cyacu.”

Yakomeje agira ati “Ubuhinzi bw’icyayi bumaze gutangira byarahindutse tubasha kugihinga ndetse umusaruro wacu ujyanwa ku isoko mpuzamahanga tukabona amafaranga tugakemura ibibazo byatugoraga mbere ndetse turatekanye.”

Umuhinzi w’intangarugero w’Icyayi wahawe inka, Rucamihigo Viateur, yavuze ko ubuhinzi bw’icyayi bwamufashije akabasha kwiteza imbere ubuzima bugahinduka ndetse akabona amafaranga yo kwiyubakira inzu.

Yavuze ko ubu asigaye abasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, akagura ubutaka bwo kwaguriraho ubuhinzi bwe no kugura amatungo magufi n’amaremare bakoresheje amafaranga bavanye ku musaruro bejeje.

Masengesho Marie Rose, umuhinzi wo mu Murenge wa Nyabimata yavuze ko ubuhinzi bw’Icyayi bwagabanyije abaturage bajyaga mu ishyamba rya Nyungwe bajya kangiza ibidukikije bashaka imbaho, batwika amakara n’abajyagamo guhiga inyamaswa.

Iki cyayi cyatanze akazi ku baturage, abatari bafite icyizere cyo kohereza abana mu ishuri igihe batsinze babonye uburyo bwo kubohereza ndetse b’abakuru babyifuje barize barayarangiza.

Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’icyayi rwa Nshili-Kivu, Hakizayezu Marc yavuze ko umuhinzi afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’uru ruganda kandi nabo bagaragaza ko hari aho bavuye n’aho bageze.

Ati “Turishimira aho tugeze kuko ni abahinzi bahatugejeje kandi ku isoko duhagaze neza, ariko hari ibitaranoga kuko umuhanda uracyatugora cyane kubera imiterere yawo ndetse n’ubuso dusaruraho buracyari buke cyane turashaka kubuzamura kuko nibwo buzatuma tubona neza umusaruro dukeneye kugira ngo uruganda rwacu rukore neza kandi rukomeze kohereza umusaruro mwinshi ku isoko mpuzamahanga.”

Umuhanda ugora ni uva ku Bitaro bya Munini ukagera ku ruganda ufite kilometero 22 , ari nawo ukoreshwa n’amakamyo akura icyayi ku ruganda akijyana ku isoko mpuzamahanga rya Mombasa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Gashema Janvier yavuze ko icyayi cyavanyeho amateka yo kubana n’inzara n’ubukene yari yarazengereje abari batuye muri iki gice cyahoze ari Komini Nshili.

Yashishikarije abahinzi gukomeza kubikora kinyamwuga, bibanda ku cyayi kimaze kubateza imbere.

Ati “Duhinge ahantu hose hashoboka kugira ngo tubashe kubigeraho kuko nta wakira atakoze. Ni ukugira ngo kandi uruganda rurusheho kuzamura imibereho y’umuhinzi ahemberwe ku gihe, tubahe ifumbire ku gihe namwe muhingire ku gihe.”

Muri iki gikorwa, abahinzi batanu n’abasoromyi batatu bahize abandi mu gufata neza icyayi, bahembwe inka, abandi 21 bahabwa amatungo magufi (ihene) ndetse abandi 150 bahawe inkweto za bote n’imyambaro bakoresha basaroma icyayi byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Uru ruganda rukorana na Koperative imwe y’abahinzi b’icyayi ifite abahinzi 2560 bahinga ku buso bwa hegitari 735 ariko uruganda narwo rufite ubuso bungana na hegitari 738 buhinzeho icyayi.

Ubuhinzi bw'icyayi mu Karere ka Nyaruguru buri mu byafashije abaturage babukora kwihaza mu biribwa byakemuye ikibazo cyo gusuhuka
Abahinzi b'indashyikirwa mu kwita ku cyayi bagabiwe inka
Bamwe mu baturage bitabiriye ibirori by'umunsi ngarukamwaka w’umuhinzi w’Icyayi
Umuhinzi w’intangarugero w’Icyayi wahawe inka, Rucamihigo Viateur, yavuze ko ubuhinzi bw’icyayi bwamufashije akabasha kwiteza imbere ubuzima bugahinduka ndetse akabona amafaranga yo kwiyubakira inzu
Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw'icyayi rwa Nshili-Kivu, Hakizayezu Marc yavuze ko umuhinzi afite uruhare rukomeye mu iterambere ry’uru ruganda
Visi Meya w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier wibutsa uruganda inshingano zarwo no gukomeza guhindura imibereho y'abaturage n'iterambere
Visi Meya w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier hamwe n'Umuyobozi Mukuru w'uruganda rw'icyayi rwa Nshili-Kivu, Hakizayezu Marc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages