00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: BK yijeje abahinzi n’aborozi ko igiye gutangira kubaha inguzanyo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 4 June 2017 saa 02:32
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali (BK) bwijeje abahinzi n’aborozi ko igiye gutangira gukorana na bo, ikajya ibaha inguzanyo iciriritse ku buryo bworoshye.

Umuyobozi wa BK, Dr Diane Karusisi, yahaye icyo cyizere abahinzi ku wa Gatanu taliki ya 2 Gicurasi 2017, ubwo yasuraga abakiriya b’iyi banki mu Karere ka Nyaruguru.

Dr Karusisi yavuze ko bimwe mu byatumye batekereza kuganira n’abakiriya babo bo mu Karere ka Nyaruguru ari ukugira ngo bungurane ibitekerezo by’uko barushaho kubaha serivisi inoze.

Yagize ati “Twababwiye ingamba dufite nka BK yo gukoresha ikoranabuhanga birushijeho ku buryo serivisi zagera ku bantu batarinze kujya ku mashami dufite hirya no hino. Ibindi twaganiriye ku kuntu twarushaho gukorana n’abahinzi n’aborozi, kuko niho wenda tugifite intege nke, turareba ukuntu tubishyira mu buryo tubinoze neza ku buryo twakorana n’abahinzi n’aborozi.”

Bamwe mu bahinzi n’abarozi bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko koperative zabo zisanzwe zikorana na BK, ariko kuri ubu bishimiye ko noneho bagiye koroherezwa uburyo bwo kubona inguzanyo ndetse n’umuhinzi ku giti cye akaba ashobora kuyisaba agakora umushinga umuteza imbere.

Karengera Narcisse ukora ubuhinzi bw’ingano mu Murenge wa Muganza yagize ati “Ibiganiro twagiranye na BK byadushimishije kandi twungukiyemo byinshi, icyo njyewe nungukiyemo cya mbere ni uko bemeye ko bagiye kwegera abahinzi cyane kugira ngo badufashe bajye baduha inguzanyo ziciriritse dukore imishinga twiteze imbere.”

BK niyo banki y’ubucuruzi yonyine yashyize ishami mu Karere ka Nyaruguru. Nubwo yakoranaga n’amakoperative y’abahinzi n’aborozi, umuhinzi cyangwa umworozi ku giti cye yashoboraga kuyisabamo inguzanyo nyamara muri aka karere abenshi bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi.

BK yavuze ko kuganira n’abakiriya biri muri gahunda za banki zo kumenyana na bo, kubamenyesha serivisi zose itanga no kumenya imishinga yabo; Uretse ibyo, banki ikabafasha kuyishyira mu bikorwa kugira ngo ibateze imbere.

Ubuyobozi bwa BK buvuga ko buri gutegura uburyo bwo gushyiriraho abakiriya bayo bo mu Karere ka Nyaruguru irindi shami, ndetse no kongera umubare w’abayihagarariye bazwi nk’aba-agents kugira ngo abaturuka kure badakora ingendo ndende bajya gusaba serivisi.

BK ikorana n’abakiliya bagera kuri 900 mu Karere ka Nyaruguru.

BK yaganiriye n'abakiriya bayo i Nyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages