Mu gukemura icyo kibazo abahinzi bahawe ishwagara yo guhingisha kuko igabanya ubusharire bw’ubutaka, bigishwa kurwanya isuri no guhinga kijyambere bakoresheje inyongeramusaruro kandi bagatera imbuto z’indobanure.
Kuri ubu bishimira ko umusaruro wazamutse babona ibyo kurya bihagije ndetse batangira no gusagurira isoko.
Nsanzimana Japhet wo mu Murenge wa Ruheru avuga ko iwe mu rugo atakibura ibyo kurya kubera guhinga ku materasi y’indinganire.
Ati “Umusaruro nabonaga wariyongereye cyane kubera ko ubutaka butagitwarwa n’isuri, ifumbire iyo uyishyizemo igumamo. Iyo uhinze imbuto nziza ukayihinga ahantu heza mu murima uteguye neza bizana impinduka zikomeye. Uyu munsi tumeze neza , ibiribwa birahari, ibirayi biri hano ni byinshi birashimishije cyane.”
Mukagahima Athanasie wo mu Murenge wa Cyahinda avuga ko asigaye yeza ibirayi agasagura ibyo kujyana ku isoko kandi mbere atarabonaga n’ibyo arya bimuhagije.
Ati “Kuva aho abayobozi batuzaniye inyongeramusaruro n’imbuto z’indobanure, umusaruro w’ibirayi warabonetse ku buryo tubona ibyo kurya ndetse tukajyana no ku isoko. Mbere twarahingaga bikanga kwera kubera ko twapfaga guhinga nta fumbire nta n’imbuto nziza dufite.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko mu kurwanya isuri hatunganyijwe amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari zisaga 5000 batunganya n’ibishanga bingana na hegitali 575.
Ni akarere keramo ibirayi bikunze kuboneka ku masoko yo mu tundi turere bihana imbibi nka Huye n’ahandi kuko ku mwaka hahingwa hegitari zigera ku 7000. Kuri hegitari imwe hasarurwa toni ziri hagati ya 24 na 30.
Habitegeko ati “Mu 2013 Perezida ataraduha ishwagara twasaruraga toni 14 z’ibirayi kuri hegitari kandi ntako abantu batagize; ariko uyu munsi tugeze kuri toni ziri hagati ya 24 na 30, cyane cyane muri aya materasi y’indinganire tugenda duca tugashyiramo ibyangombwa byose birimo ishwagara, ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda.”
Yakomeje avuga ko batagihingira kurya gusa nk’uko mbere byahoze, ahubwo ibihingwa beza bisigaye bijyanywa ku masoko y’imbere mu Karere no mu tundi bahana imibi ndetse bikagera no mu Mujyi wa Kigali.
Mu gihembwe cy’ihinga 2021A ubuso bw’ibishanga byatunganijwe n’amaterasi y’indinganire busaga hegitari 7030 nibwo bwahinzweho ibigori mu Karere ka Nyaruguru.
Mu gufata neza ibigori no kubibyaza umusaruro, abahinzi bubakiwe ikigo kigezweho cyagenewe ibikorwa by’ubuhinzi kirimo n’uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori; byose byatwaye agera kuri Miliyoni 900 Frw.
Icyo kigo giherereye i Ndago mu Murenge wa Kibeho gifite ibice bitandukanye birimo ahatangirwa amahugurwa ku bahinzi, ibigega bihunikwamo umusaruro w’ibigori n’imbuto, ibiro bya koperative, ubwanikiro ndetse n’igice cy’uruganda gifite aho imashini zikorera, ubuhunukiro n’ububiko.
Urwo ruganda rw’ibigori rutunganya umusaruro wose uboneka mu karere ka Nyaruguru kandi rufite isoko ryagutse kuko ku munsi rushobora gutunganya toni 14 z’ifu ya kawunga.
Hahujwe ubutaka kuri hegitali 5572 buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe nk’ibirayi, ibigori, imboga, kandi bucibwaho amaterasi y’indinganire kugira ngo harwanywe isuri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!