Byavuzwe ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’umuhinzi w’icyayi aho abayobozi, abahinzi n’abakozi bishimiye ko umusaruro w’icyayi ugenda wiyongera uko umwaka utashye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019, mu Murenge wa Mata aho urwo ruganda rwubatse, kirangwa no kungurana ibitekerezo, ubusabane no guhemba abahinzi b’icyayi babaye indashyikirwa.
Umuyobozi Mukuru Mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel, yavuze ko bishimira ko umusaruro wazamutse ku kigero gishimishije.
Ati “Mu mwaka wa 2013 twabashaga gutunganya icyayi kingana na Toni 1 600 ku mwaka ariko ubu mu mwaka ushize twari tumaze kugera kuri toni 2 200. Dufite intego rero yo kugera kuri toni 2 400 uyu mwaka wa 2019 urangira.”
Yasobanuye ko umusaruro w’icyayi cy’uruganda ungana na toni 10 kuri hegitari imwe naho uwa koperative y’abahinzi b’icyayi [COOTHENYA] ukangana na toni zirindwi.
Ati “N’ubwo hari intambwe koperative y’abahinzi b’icyayi yateye ariko nanone tubasaba gushyiramo ingufu kandi natwe tuzababa hafi kugira ngo umusaruro wiyongere nibura bagere kuri toni umunani.”
Yavuze ko kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2019 uruganda rwasohoye amafaranga agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 56 ajya mu baturage, biganjemo abaturiye uruganda bahahawe akazi n’abagemuye umusaruro.
Ati “Umwaka uzajya kurangira dutanze hafi Miliyari ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda ajya mu baturage.”
Mata Tea Company yinjiye no mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage aho iherutse gutanga amazi meza ku ngo zigera kuri 60 n’ubwisungane mu kwivuza ku bantu 300.
Mu rwego rwo kongera ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi, uruganda rwiyemeje gukorana na koperative y’abahinzi umunsi ku wundi kugira ngo basangire ubumenyi ku kwita kuri icyo gihingwa ngengabukungu.
Kanyesigye ati “Kwa kubaba hafi, kwa kubaganiriza n’inama za buri munsi, kandi twabishyizeho buri kwezi bizakomeza kubera ko nta kintu dushaka kwiharira twenyine, dushaka gusangira ubumenyi.”
Bamwe mu bahinzi bari bitabiriye kwizihiza uwo munsi mukuru bavuze ko gusaba n’ubuyobozi no kungurana ibitekerezo bibongerera umurava mu buhinzi bw’icyayi.
Nsanzabaganwa Silas ati “Njyewe uyu munsi wanshimishije cyane kuko kuba abayobozi badutumira tugasabana, ni ibigaragaza ko baduhaye agaciro. Bampembye inka yo korora kuko nabashije kwita ku cyayi ngifata neza.”
Uwamaliya Jeanne yavuze ko yiyubakiye inzu ayikuye mu buhinzi bw’icyayi kandi yinjiza amafaranga arenga ibihumbi 100 Frw buri kwezi.
Hatanzwe inka enye, ihene 28, matola 24 na telefone zigezweho icyenda nk’ibihembo ku bahinzi b’icyayi n’abakozi bitwaye neza kurusha abandi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yasabye abaturage bagifite imisozi yamezeho ishinge kuyihingaho icyayi kuko ari cyo kizabagirira akamaro.
Koperative y’abahinzi b’icyayi COOTHENYA ifite imigabane mu ruganda rwa Mata Tea Company ingana na 10%; ikaba igizwe n’abanyamurango 1 810.
Uruganda rw’icyayi rwa Mata Tea Company rwatangiye gutunganya icyayi mu 1978. Rufite icyayi gihinze ku buso bwa hagitari zisaga 700 naho koperative y’abahinzi iruzanira umusaruro ifite hegitari zisaga 469.
Kuri ubu rukoresha abakozi bahoraho 46 n’abandi bakora rimwe na rimwe barenga igihumbi; rufite ubushobozi bwo kwakira toni zirenga 53 z’amababi y’icyayi ku munsi.




















Ibitekerezo 0