Nyaruguru: Uko uruganda rw’icyayi rwa Mata rwateje imbere abaturage baruturiye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 Nzeri 2019 saa 03:28
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Mata, Ruramba na Kibeho mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko uruganda ruhinga rukanatunganya icyayi rwa Mata Tea Company rwabateje imbere kuko rwabahaye akazi abandi bakaba bahagemura umusaruro bakishyurwa amafaranga.

Byavuzwe ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’umuhinzi w’icyayi aho abayobozi, abahinzi n’abakozi bishimiye ko umusaruro w’icyayi ugenda wiyongera uko umwaka utashye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019, mu Murenge wa Mata aho urwo ruganda rwubatse, kirangwa no kungurana ibitekerezo, ubusabane no guhemba abahinzi b’icyayi babaye indashyikirwa.

Umuyobozi Mukuru Mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel, yavuze ko bishimira ko umusaruro wazamutse ku kigero gishimishije.

Ati “Mu mwaka wa 2013 twabashaga gutunganya icyayi kingana na Toni 1 600 ku mwaka ariko ubu mu mwaka ushize twari tumaze kugera kuri toni 2 200. Dufite intego rero yo kugera kuri toni 2 400 uyu mwaka wa 2019 urangira.”

Yasobanuye ko umusaruro w’icyayi cy’uruganda ungana na toni 10 kuri hegitari imwe naho uwa koperative y’abahinzi b’icyayi [COOTHENYA] ukangana na toni zirindwi.

Ati “N’ubwo hari intambwe koperative y’abahinzi b’icyayi yateye ariko nanone tubasaba gushyiramo ingufu kandi natwe tuzababa hafi kugira ngo umusaruro wiyongere nibura bagere kuri toni umunani.”

Yavuze ko kuva muri Mutarama kugera muri Nyakanga 2019 uruganda rwasohoye amafaranga agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 56 ajya mu baturage, biganjemo abaturiye uruganda bahahawe akazi n’abagemuye umusaruro.

Ati “Umwaka uzajya kurangira dutanze hafi Miliyari ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda ajya mu baturage.”

Mata Tea Company yinjiye no mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage aho iherutse gutanga amazi meza ku ngo zigera kuri 60 n’ubwisungane mu kwivuza ku bantu 300.

Mu rwego rwo kongera ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi, uruganda rwiyemeje gukorana na koperative y’abahinzi umunsi ku wundi kugira ngo basangire ubumenyi ku kwita kuri icyo gihingwa ngengabukungu.

Kanyesigye ati “Kwa kubaba hafi, kwa kubaganiriza n’inama za buri munsi, kandi twabishyizeho buri kwezi bizakomeza kubera ko nta kintu dushaka kwiharira twenyine, dushaka gusangira ubumenyi.”

Bamwe mu bahinzi bari bitabiriye kwizihiza uwo munsi mukuru bavuze ko gusaba n’ubuyobozi no kungurana ibitekerezo bibongerera umurava mu buhinzi bw’icyayi.

Nsanzabaganwa Silas ati “Njyewe uyu munsi wanshimishije cyane kuko kuba abayobozi badutumira tugasabana, ni ibigaragaza ko baduhaye agaciro. Bampembye inka yo korora kuko nabashije kwita ku cyayi ngifata neza.”

Uwamaliya Jeanne yavuze ko yiyubakiye inzu ayikuye mu buhinzi bw’icyayi kandi yinjiza amafaranga arenga ibihumbi 100 Frw buri kwezi.

Hatanzwe inka enye, ihene 28, matola 24 na telefone zigezweho icyenda nk’ibihembo ku bahinzi b’icyayi n’abakozi bitwaye neza kurusha abandi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yasabye abaturage bagifite imisozi yamezeho ishinge kuyihingaho icyayi kuko ari cyo kizabagirira akamaro.

Koperative y’abahinzi b’icyayi COOTHENYA ifite imigabane mu ruganda rwa Mata Tea Company ingana na 10%; ikaba igizwe n’abanyamurango 1 810.

Uruganda rw’icyayi rwa Mata Tea Company rwatangiye gutunganya icyayi mu 1978. Rufite icyayi gihinze ku buso bwa hagitari zisaga 700 naho koperative y’abahinzi iruzanira umusaruro ifite hegitari zisaga 469.

Kuri ubu rukoresha abakozi bahoraho 46 n’abandi bakora rimwe na rimwe barenga igihumbi; rufite ubushobozi bwo kwakira toni zirenga 53 z’amababi y’icyayi ku munsi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye kwizihiza umunsi mukuru w'umuhinzi w'icyayi
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyaruguru na bo bitabiriye guhinga icyayi
Bamwe mu bahinzi bahembwe matola zo kuryamaho
Bamwe mu bakozi b'uruganda rw'icyayi rwa Mata Tea Company
Bamwe mu bayobozi bitabiriye umunsi mukuru w'umuhinzi w'icyayi mu ruganda rwa Mata Tea Company
Abahinzi b'icyayi babaye indashyikirwa bahembwe inka z'imbyeyi
Abahinzi b'icyayi bihaye umuhigo wo kugeza kuri toni umunani kuri hegitari mu mwaka umwe
Abahinzi b'icyayi bishimiye ko umusaruro wabaye mwiza
Perezida wa Koperative COOTENYA, Munezere Clementine, ageza ijambo ku bitabiriye umunsi mukuru w'umuhinzi w'icyayi
Ubusabane bwaranzwe no gusangira icyo kunywa
Umuyobozi Mukuru Mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel
Umuyobozi Mukuru wa Mata Tea Company, Kanyesigye Emmanuel , yavuze ko bishimira ko umusaruro ugenda wiyongera uko umwaka utashye
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, Gashema Janvier
Umwe mu bahinzi b'icyayi babaye indashyikirwa ahembwa inka
Uruganda rw’icyayi rwa Mata Tea Company rwatangiye gutunganya icyayi mu 1978
Wari umunsi w'ibyishimo ku bahinzi b'icyayi n'abakozi b'uruganda rwa Mata Tea Company
Hatanzwe n'amatungo magufi ku bahinzi b'icyayi bahize abandi mu kucyitaho
Muri icyo gikorwa habayeho n'umwanya wo gucinya akadiho
Imwe mu mirima y'icyayi y'uruganda rwa Mata Tea Company

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .