Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda cyiswe ‘German Night’ giteganyijwe ku wa 18 Gicurasi 2023 kuri Park Inn Hotel mu Kiyovu kuva saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa tatu n’igice.
Kuri uyu munsi hazaba hari umutetsi Carsten Gust wo mu Budage, wabigize umwuga akaba ari na we ukuriye abatetsi muri Park Inn by Radisson.
Umuyobozi wa Park Inn by Radisson Kigali, Emile Nizey avuga ko bahisemo gutegura iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abashyitsi basura Umujyi wa Kigali kubona ibyo basanzwe babona iwabo.
Ati “Kigali iri kuba Umujyi w’imico itandukanye ndetse ihuriramo urujya n’uruza rw’abaturage baturutse hirya no hino ku Isi, igikorwa nk’iki ni inzira ngari yo kwishimira ibyo byiza uyu mujyi wacu mwiza uri kugenda ugeraho.”
Ni ubwa mbere igikorwa nk’iki kigiye kuba mu Rwanda, abifuza kujya gusuzuma no kuryoherwa n’ubwoko butandukanye by’indyo zo mu Budage basabwa kwishyura 18.500Frw.
Ukeneye kwiyandikisha wanyura hano
Park Inn by Radisson yafunguwe na Perezida Paul Kagame mu 2017, ifite ibyumba 161 byo ku rwego rwo hejuru birimo internet yihuta, hari kandi na restaurant iteka amafunguro y’ubwoko bwose ufata wiyumvira amahumbezi ya Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!