Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukuboza 2016, nibwo Patrice Trovoada yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, abanza gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane nyuma atemberezwa mu rwibutso ari na ko asobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda ku icuraburindi rya jenoside ryasize abasaga miliyoni imwe bishwe bazira uko bavutse.
Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi nyuma yo kubona ibyabaye mu Rwanda, Patrice Trovoada yahamagariye imiryango mpuzamahanga kwirinda uburangare bushobora gutuma Jenoside yongera kuba ahandi.
Patrice Emery Trovoada w’imyaka 54 ni Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe kuva mu Ugushyingo 2014.Gusa na mbere yaho yari yarigeze kuba Minisitiri w’Intebe kuva muri Kanama 2010 kugeza mu Ukuboza 2012.



















TANGA IGITEKEREZO