U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 kandi rukaba rwateye imbere mu 2050 mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku kigero cya 10%, ku buryo Umunyarwanda yazaba yinjiza 12.476 $ ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.
Ni mu gihe intego ya 2035 ni uko Umunyarwanda azaba yinjiza $4.036 mu gihe biteganyijwe ko mu 2050, Umunyarwanda azaba yinjiza $12.476 ku mwaka [ni ukuvuga arenga miliyoni 1,3Frw].
Mu kiganiro ‘Ask the President’ cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda, Perezida Kagame yabajijwe niba u Rwanda rushobora guhindura politiki kugira ngo rugere ku ntego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035.
Umukuru w’igihugu yavuze ko ashingiye ku cyerekezo 2020, hari intambwe yatewe kandi igihugu gifite politiki n’ingamba zisobanutse, igisabwa ari ugukora mu buryo bukwiye butanga umusaruro.
Ati “Twageze mu 2020 dusanga twarakoze neza ariko hari aho tutageze ku ntego, birakomeye kugera ku 100% ariko niyo wabona 90% cyaba ari igipimo cyiza ariko hari aho twari kuri 60%”.
Yakomeje avuga ko igikeneye guhindurwa atari politiki cyangwa ingamba zihari ahubwo ari uguhindura uburyo ukoresha ngo ugere ku byo ugomba kugeraho, ushyira imbaraga ku kubazwa inshingano, gushaka ubushobozi bw’amafaranga bwo gushyira mu nzego utashyiragamo ahagije no kugira abantu benshi mufatanya mu byo ushaka gukora.
Icyakora, Perezida Kagame yavuze ko hari byinshi bituruka hanze bigahindura ibintu, bikaba bishobora gutuma ingamba cyangwa politiki ihinduka cyangwa bigahinduka byombi.
Yatanze urugero ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibindi bigira ingaruka ku gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rukomereje mu murongo rwatangiye mu myaka ishize no kuwunoza neza binyuze mu gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’abantu, uburezi, ubuzima, ubumenyi n’ibindi.
Ati “Turashaka gutera imbere, turashaka uburumbuke, abaturage bazamura ibyo binjiza, imibereho igahinduka kugira ngo tugire urwego tugeraho mu gihe runaka”.
Imibare ya 2022 y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, igaragaza ko kugeza ubu umuturage w’u Rwanda yinjiza nibura $912,7 [hafi ibihumbi 970Frw] ku mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!