Yabitangaje kuri iki Cyumweru mu nama y’iminsi ibiri izwi nka The Global Africa Business Initiative (GABI), igamije kugaragaza Afurika nk’ahantu h’ishoramari mu nzego zitandukanye.
Inama yateguwe ku bufatanye na Gahunda ya Loni igamije guteza imbere Ubucuruzi (UN Global Compact), Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’abandi, iri kubera i New York guhera kuri iki Cyumweru, tariki 18 Nzeri 2022.
Perezida Kagame waganirije abitabiriye iyo nama hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko nta bundi buryo bwo gufasha Afurika gutera imbere bitanyuze mu rubyiruko rwihariye 60% by’abayituye bose.
Ati “Nta bundi buryo byakorwamo kurusha kubinyuza mu kwihangira umurimo. Kwikorera ni byo bitanga imirimo hakoreshejwe imbaraga zo guhanga udushya n’ikoranabuhanga.”
Yakomeje agira ati “Urubyiruko rwa Afurika ruri kugerageza guhangana n’imbogamizi ruhura na zo rwubaka ejo hazaza h’umugabane wacu. Ikibabaje ariko ntabwo uburyo bakoreramo buborohereza nkuko bikwiriye haba mu bijyanye no kubona igishoro, ibikorwaremezo n’amategeko abagonga. Dukwiriye kubisuzuma.”
Muri iyo nama yitabiriwe n’abayobozi, abikorera, abashoramari n’abandi bo mu nzego zifata ibyemezo, Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibibazo bihari bikemuke, hakenewe ubufatanye.
Ati “Nidukorera hamwe tuzagera kuri byinshi kandi tubikore mu buryo bwihuse.”
Loni igaragaza Afurika igaragazwa nk’ahantu hari amahirwe akomeye y’ishoramari n’isoko rya miliyari ibihumbi $2.5
Nubwo bimeze bityo, Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara ni kimwe mu bice by’Isi gifite umugabane muto mu bukungu bwayo kuko bwihariye 2.84% by’ubw’Isi bwose nyamara igaturwa n’abasaga miliyari muri miliyari zigera ku munani zituye Isi.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yavuze ko buri rwego rw’ubukungu muri Afurika rufite amahirwe yo gutera imbere.
Ati “Buri rwego rw’ubukungu muri Afurika ruri gutera imbere uhereye mu buhinzi kugeza mu nganda, guhera muri serivisi kugeza ku bijyanye n’imari. Ni umugabane ufite urubyiruko rwinshi kandi rufite imbaraga ukaba n’isoko rikomeye ry’ubucuruzi.”
Guterres yavuze ko ikibabaje, ingaruka nyinshi Afurika ihura na zo zikayizitira mu iterambere, iziterwa n’abandi.
Ati “Afurika iri guhura n’ibiyisitaza kenshi iba itanagizemo uruhare. Uhereye kuri Covid-19, imihindagurikire y’ibihe kugeza ku ntambara iri kubera muri Ukraine.”
Guterres yasabye ko urubyiruko rwa Afurika ruhabwa umwihariko mu mishinga na gahunda zose zigamije iterambere kuko “Bagomba kugira uruhare mu gutegura ejo hazaza habo.”



Ibitekerezo 0