00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimiye Magufuli kutarebera imikorere mibi y’icyambu cya Dar es Salaam

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 22 December 2015 saa 12:58
Yasuwe :

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Tanzania, Dr. John Pombe Magufuli, kuba ari guhagurukira imikorere mibi y’icyambu cya Dar es Salaam, irimo ubujura, kunyereza imisoro n’ibindi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza, nibwo Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Eugene Kayihura, yashyikirije Perezida Magufuli ubutumwa bwa Perezida Kagame, bumushimira ndetse bunamwizeza ubufatanye mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi.

Itangazo rya Perezidansi ya Tanzania rivuga ko Perezida Kagame yashimishijwe n’ibyo Magufuli amaze gukora mu guhashya inyerezwa ry’imisoro n’imikorere mibi yarangwaga ku cyambu cya Dar es Salaam, kinyuraho ibisaga 70% by’imizigo iva cyangwa ijya mu Rwanda.

Perezida Kagame kandi yanamushimiye kuba ariwe watorewe kuyobora Tanzania nka Perezida wa gatanu w’iki gihugu. Yongeraho ko Tanzania n’u Rwanda ari ibihugu bituranyi kandi by’inshuti, bityo nta mpamvu yo kudafatanya kubaka ubukungu bwabyo.

Perezida Magufuli yasabye Ambasaderi Kayihura gushimira Perezida Kagame no kumubwira ko azakomeza guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nyungu z’abaturage babyo.

Ikinyamakuru Daily News kivuga ko kuri iki cyambu kandi mu minsi ishize havuzwe ubujura bw’amabuye y’agaciro aturutse mu Rwanda.

Icyambu cya Dar es Salaam gikoreshwa cyane n’ibihugu bidakora ku nyanja nka Zambia, Rwanda, Malawi, Burundi, Uganda ndetse n’u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Mu cyegeranyo cyakozwe na Banki y’Isi muri uyu mwaka, cyagaragaje ko imikorere mibi y’icyambu cya Dar Es Salam yahombeje Abanyarwanda n’abaturage b’ibindi bihugu bya EAC, kuko bishyuraga amafaranga y’umurengera ku bicuruzwa bavanye hanze, nk’amavuta, sima, inyongeramusaruro n’imiti.

Banki y’Isi yagaragaje ko mu 2012, igihombo cyatejwe n’icyo cyambu kibarirwa muri miliyari 1.8 z’amadorali kuri Tanzania na miliyoni 830 ku bihugu bituranye nayo.

Muri uku kwezi Perezida Magufuli yafashe icyemezo cyo kwirukana abayobozi bakuru b’icyambu cya Dar es Salaam, nyuma y’iminsi mike hagaragaye kontineri zambutse kuri iki cyambu zitishyuriwe imisoro kandi zaragombaga kwishyuzwa, ibi byatumye leta ihomba miliyari 12.7 z’amashilingi.

Ibi kandi, byatumye hari n’abakozi 35 b’ikigo cy’igihugu cy’imisoro muri Tanzania ( TRA) batawe muri yombi, barimo 27 bafashwe biturutse ku mabwiriza ya Minisitiri w’Intebe.

Perezida Magufuli yasabye Ambasaderi Kayihura, gushimira Perezida Kagame no kumubwira ko azakomeza guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nyungu z’abaturage babyo
Perezida Kagame aramukanya na Magufuli ubwo yitabiraga umuhango w'irahira rye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages