Ni ingingo Perezida Mnangagwa yagarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 28 Werurwe 2022, ubwo yatangizaga ibiganiro by’ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zimbabwe byiswe ‘Rwanda-Zimbabwe Trade conference’.

Ibi biganiro biri kubera i Harare byitabiriwe n’abikorera 41 baturutse mu Rwanda ndetse n’abayobozi b’inzego zitandukanye mu gihugu barimo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata ndetse n’Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Zephanie Niyonkuru.

Ni ibiganiro bije nyuma y’ibindi nk’ibi byabereye i Kigali muri Nzeri 2021. Byateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere,RDB ku bufanye bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n'Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Zimbabwe (ZimTrade).

Perezida Mnangagwa ubwo yatangizaga ibi biganiro yavuze ko umubano mwiza uri hagati y’Igihugu cye n’u Rwanda ukwiye kubyazwa umusaruro n’abikorera mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ati “Umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ukwiye gukomeza kuba imbarutso y’iterambere ry’ibikorwa by’ubucuruzi mu nzego zitandukanye z’ibihugu byacu. Binyuze mu gukorana hagamijwe guhindura imikorere yaranzwe n’ubuhahirane buri hasi hagati y’ibihugu byacu by’inshuti. ZimTrade na RDB bikwiye gushimirwa kubera akazi byakoze mu gushyiraho uburyo bwo kumenyana hagati y’abikorera baturutse mu bihugu byombi.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda na Zimbabwe byiteze umusaruro kuri ubu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ati “Njye n’umuvandimwe wanjye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame twiteze ko ubufatanye bwa Zimtrade na RDB bugomba kubyara ukwiyongera k’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ndetse n’ubwiza bw’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda n’ibikorerwa muri Zimbabwe kandi bikagera ku masoko mpuzamahanga.”

Minisitiri Habyarimana yavuze ko Abanyafurika bakwiriye gutahiriza umugozi umwe, yemeza ko ibyo u Rwanda na zimbabwe bimaze kugeraho muri uwo murongo ari urugero rw’ibishoboka.

Ati “Ubufatanye bwacu bwarakuze cyane cyane mu myaka itanu ishize hamwe n’amasezerano yashyizweho umukono mu nzego zitandukanye nk’uburezi, ingufu, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko intambwe Zimbabwe n’u Rwanda byateye ari urugero rw’uko Afurika ikwiriye kwigira no gutahiriza umugozi umwe kugira ngo irenge ibibazo ifite. Yavuze ko COVID-19 yagaragaje ko ubu bufatanye ibihugu byombi bifitanye ari bwo bukeneye kugira ngo ibihugu bibashe kurenga ibibazo bitandukanye byibasira Isi.

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Zephanie Niyonkuru yavuze ko u Rwanda rwihaye intengo yo kongera ubucuruzi ndengamipaka rukorana na Zimbabwe.

Ati “Mu Rwanda twari dusanzwe tubona ishoramari rivuye muri Zimbabwe ariko kuva haba inama y’i Kigali mu mwaka ushize, twabonye ibindi bikorwa by’ubucuruzi byiyandikisha. Ibi bikorwa by’ubucuruzi bizabyara inyungu ku bindi bihugu byo mu karere no hanze yako.”

Iyi nama ihuza u Rwanda na Zimbabwe yatekerejwe bwa mbere mu 2019, nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa yari amaze gusura Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, akishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no korohereza ubucuruzi.

Perezida Emmerson Mnangagwa yagaragaje ko umubano mwiza w’u Rwanda na Zimbabwe ukwiye kubyazwa amahirwe y’ubucuruzi
Perezida Emmerson Mnangagwa yagaragaje ko umubano mwiza w’u Rwanda na Zimbabwe ukwiye kubyazwa amahirwe y’ubucuruzi
Ibi biganiro bigamije kuzamura ubucuruzi n'ishoramari hagati y'u Rwanda na Zimbabwe
Ibi biganiro bigamije kuzamura ubucuruzi n'ishoramari hagati y'u Rwanda na Zimbabwe
Itsinda ry'abaturutse mu Rwanda ryashimye uko ryakiriwe muri Zimbabwe
Itsinda ry'abaturutse mu Rwanda ryashimye uko ryakiriwe muri Zimbabwe