Umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano y’ubufatanye wabereye ku cyicaro cya RDB ku Gishushu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2020.
Ibigo byombi bizafatanya gushyira mu bikorwa ry’umushinga w’imyaka itatu, uzafasha abahinzi, ibigo n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhinzi kongera inyungu n’umusaruro (Support local suppliers’ capacity development and promote e-commerce in Rwanda).
Mu bikorwa by’uwo mushinga harimo amahugurwa ku bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga n’uburyo ababukoresha bishyurana, imicungire myiza y’ibikorwa n’ibijyanye no kuhira. Bikazareba ubuhinzi bw’indabo, ubworozi n’inganda zikora ibishingiye ku buhinzi n’ubworozi.
Uyu mushinga witezweho guhuza abahinzi n’abakenera umusaruro wabo, kongera inyungu abahinzi babona, kugabanya ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga no gufasha inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi guhangana ku isoko ry’imbere no hanze y’igihugu.
Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko muri uwo mushinga bazibanda kuzamura ubwiza bw’umusaruro nkuko bikubiye muri Politiki y’iterambere ry’igihugu.
Ati “Guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi binyuze mu kuzamura ubwiza bwawo ni imwe mu nkingi z’igihugu mu iterambere ubuhinzi, FAO ni umufatanyabikorwa ukomeye mu kubigeraho. Tuzakora ku buryo tugera kuri byinshi mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.”
Umuyobozi uhagarariye FAO mu Rwanda, Gaulbert Gbehounou, yavuze ko uwo mushinga ari intangiriro y’ubufatanye buzakomeza yibutsa ko mu ntego zabo nka FAO bazirikana ko umuhinzi agomba guhinga akeza kandi agakuramo inyungu imuteza imbere.
Ati "Igihe umuhinzi yejeje, agomba kugurisha kugira ngo umusaruro umubesheho neza. Iyo yungutse ahindura ubuzima agahanga n’indi mirimo."
RDB izakorana na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, iy’ubucuruzi n’inganda n’iy’Ikoranabuhanga no guhanga udushya mu gushyira mu bikorwa uwo mushinga.


















TANGA IGITEKEREZO