RIM yatangiye gukora muri Gicurasi 2004 ubwo yabonaga uruhushya rwa Banki nkuru y’igihugu ruyemerera gukora nk’ikigo cy’imari mu Ukwakira muri uwo mwaka.
Ubwo iki kigo cyizihizaga isabukuru y’imyaka 15 kimaze gishinzwe hagarutswe ku mateka cyacyo mbere y’uko cyitwa ikigo cy’imari.
Mu 1998 nibwo hatangiye igisa n’ikigega ku gitekerezo cya Cartas ya Arikidiyosezi ya Kigali ifatanyije na za Caritas zo mu yandi madiyoseze.
Icyo kigega cyahise gitangira gutanga inguzanyo z’igihe gito ku bakene n’abakoraga ubucuruzi bwo mu mu muhanda cyitwa Nkunganire, kugeza ubwo mu 2004 cyemewe na Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) nk’ikigo cy’imari cyemewe gukorera mu Rwanda.
Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yavuze ko babonaga amafaranga yo gufasha abakene bakayatanga agashira, Caritas ya Arikidiyoseze ya Kigali, itekereza uburyo bwo kugira ngo aho kubaha amafaranga yo kurya abashoboye gukora babahe ayo gukoresha.
Mu butumwa bwagejejwe ku bakozi, abakiriya n’abafatanyabikorwa bitabiriye ibirori byo kwizihiza iyo sabukuru, abakoranye na RIM bavuze ko yabahinduriye ubuzima.
Nsabimana Jean Marie Vianney ni umwe mu batangiranye na RIM yitwa Nkunganire mu 1998. Icyo gihe ngo yafashaga abantu ibavana mu muhanda ikabaguriza guhera ku 15,000 frw bagakora ubucuruzi buciriritse. Kuri ubu ngo ni umuntu ufata inguzanyo ya miliyoni ebyiri muri RIM akayakoresha mu bucuruzi bwe.
Ati “Icyo gihe nta kintu nari mfite kuko natangiriye ku nguzanyo ya 15,000 Frw nkora ubucuruzi buciriritse ntaho mfite ho kuba ariko ubu ndi gufata inguzanyo iri hejuru ya miliyoni ebyiri ku giti cyanjye.”
Uwimana Nusra, we avuga ko yabanje kugira ngo ni ikigega kiguriza abayoboke b’idini gatolika gusa, aza kubaza asanga siko bimeze bamusaba kuzana umushinga mu minsi itatu abona inguzanyo.
Ati “Nkora ubucuruzi bw’indagara ziva muri Tanzania nkaziranguza abacuruzi baturuka i Bukavu. Namenye RIM mu 2006 ndi umuyisiramukazi, ntangira kuyisaba inguzanyo ku giti cyanjye mfata miliyoni imwe nyabona mu gihe cy’iminsi itatu gusa.”
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya RIM, Padiri Twagirayezu Jean Marie Vianney, yavuze ko “Bazakomeza gufasha abantu kuva mu bukene bakoresha inguzanyo neza no kuzamura ubukungu bw’igihugu, bateza imbere kwizigamira no kwihangira umurimo.”
RIM ikorera muri diyosezi icyenda za Kiliziya Gatolika, no mu maparuwasi 78 yazo. Ikaba ihafite amashami 36 akoresha ikoranabuhanga rimwe ryorohereza abakiliya gukoresha serivisi zayo aho bari hose.
Kavugizo Shyamba Kevin, ushinzwe ubugenzuzi bw’ibigo by’imari, muri Banki Nkuru y’u Rwanda yavuze ko kugeza ubu RIM ari ikigo cy’imari kitigeze kigwingira.
Ati “RIM ni ikigo cy’imari dukorana neza, ni ikigo gikura neza kigeze kuri miliyari umunani, ntabwo ari ikigo cyagwingiye.”
Ubu RIM ifite umutungo rusange wa miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda ivuye kuri miliyari irenga imwe mu 2005 naho umutungo bwite ni miliyari zirenga ebyiri uvuye kuri miliyoni 528.
Abakiliya bayizigamamo bavuye ku bihumbi 32 mu 2005 ubu bageze ku bihumbi 185. Ubwizigame bw’abakiliya bugeze kuri miliyari zirenga eshanu.
RIM yubaka igihugu itanga imisoro ya miliyoni 300 ku mwaka. Mu kwizihiza isabukuru, y’imyaka 15 RIM yahembye abakiliya 10 bakorana neza, abakozi bane na Caritas yashibutseho.
Amafoto: Gift Munyarugerero



















TANGA IGITEKEREZO