00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA ihomba akayabo kubera abacuruzi badakoresha EBM

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 December 2021 saa 11:23
Yasuwe :

Ikoreshwa rya EBM rikomeje kuzamo ibibazo ku bacuruzi bitewe no kudasobanukirwa neza inyungu ziri mu kuyikoresha n’igihombo biteza igihugu igihe idakoreshejwe neza

Kuva 2013 Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro gishishikariza abantu bose ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi, mu rwego rwo kumenya uko ubucuruzi mu Rwanda bwinjiza ndetse no gusobanukirwa imisoro ikwiye kwishyurwa ariko idatangwa.

Mu Rwanda habarurwa ubucuruzi bwanditse bugera ku 231.000. Mu 2020 abamenyekanishije umusoro ku nyungu ariko badafite EBM bari 75.000 bivuze ko abacuruzi batanditse muri TVA basaga ibihumbi 100.

Abacuruzi bose baramutse bakoresha uburyo bwa EBM, itangwa ry’imisoro ryakwiyongera kuko akusanywa ashobora kwikuba kabiri mu mwaka.

Mu mwaka wa 2020 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyinjije miliyari 1.654, 5 Frw bivuze ko abacuruzi bose iyo baza kuba bakoresha neza EBM ayo mafaranga yashoboraga kwikuba kabiri akaba miliyari 3.309 Frw aburaho miliyari 155.8 Frw ngo angane n’ingengo y’imari ya 2020/2021.

Ubusanzwe umusoro ku nyongeragaciro ugenda uzamuka cyane utangwa ungana na 34% by’umusoro wose.

Dufashe umwaka ushize RRA yinjije miliyari 1.654,5 Frw bivuze ko nibura miliyari zisaga 562. 5 Frw yabonetse avuye ku musoro nyongeragaciro kandi uyu wishyurwa n’umuguzi wa nyuma. Ku bacuruzi badakoresha uburyo bwa EBM biragorana kumenya niba uwo musoro wishyuwe kuko abenshi bakunze kuwuhunga.

Icyihishe inyuma yo kuba abacuruzi benshi badashaka gukoresha EBM ni uko baba bifuza kunyereza wa musoro umuguzi yatanze bigatuma utagera mu isanduku ya Leta bagamije kwigizaho imitungo.

Ibi kandi bigira ingaruka nyinshi kuko imisoro yari ikwiye gushorwa mu bikorwa by’iterambere igumanwa n’abantu ku giti cyabo bityo iterambere ryifuzwa ntirigerweho.

Umuhuzabikorwa bya EBM mu Kigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Mbera Emmy, yavuze ko nubwo batamenya amafaranga nyirizina yakwinjira mu gihe abacuruzi bose bakoresheje sisitemu ya EBM ariko ashobora kwikuba kabiri.

Ati “Igitondo kimwe usanga abantu bose bafite uburyo bwa EBM, buri kantu kose uguze bakaguha fagitire ya EBM, tekereza ibintu byose dukenera mu buzima umusoro twinjizaga wakikuba rwose.”

Yavuze ko iyo ikoreshwa rya sisitemu ya EBM mu kwishyura umusoro ritabaho u Rwanda rwari kuba ruhagaze ku manga bitewe n’uko abenshi mu bacuruzi bahitagamo kutayigaragaza nk’uko bikwiriye.

Ati “Twari kuba duhagaze habi nshingiye kuri iki. Dufite ibindi bihugu n’uburyo dukoreramo. Iyo urebye imisoro twishyura igenda izamuka. Mu bihe bya Covid-19 muri Mata 2020 twagize igabanuka ariko se iyo tutagira ikoreshwa rya EBM hari umucuruzi wari kugaragaza ko yakoze muri kiriya gihe kigoye?”

Ubusanzwe gukoresha ikoranabuhanga rya EBM byasabaga umuntu ubaruye muri TVA gusa ariko itegeko ryasohotse muri 2019 rigena ko abantu batabaruye muri TVA batangira kuyikoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ni ukuvuga ko umucuruzi wese yaba ubona umusaruro wa miliyoni 20 Frw cyangwa eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka afite inshingano zo gukoresha EBM.

EBM ikoreshwa ite

Muri 2013 hatangizwa ikoreshwa rya EBM yari akamashini gatanga fagitire “Electronic Billing Machine”, uko iterambere rigenda rigerwaho ubu buryo buraguka kuri ubu yabaye porogaramu aho kuba ikoreshwa ry’utumashini.

Kugeza ubu hari uburyo bwa EBM Version 2.1 na Version 2.0 izi nizo zemewe gukoreshwa ariko akarusho Version 2.1 ku bacuruzi ni yo ibafasha mu bikorwa byinshi.

Uretse gutanga fagitire ariko ibafasha no gukora raporo y’ibyakozwe mu gihe runaka, ibarinda kwibwa, ibasha gukurikinarana amakuru y’ishoramari ryabo n’ibindi binyuranye.

Ubusanzwe ikoranabuhaga rya EBM ubwaryo ntabwo rica umusoro ahubwo rituma umuntu atanga fagitire yemewe, mu rwego rwo gufasha mu gukusanya umusoro wishyurwa n’umuguzi wa nyuma. Iyo umucuruzi atayitanze ntushobora kumenya abaguze.

Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin yabwiye IGIHE ko abacuruzi bakwiye kwihutira gukoresha ubu buryo bushya kuko ari bwo bugezweho kandi bubafitiye inyungu nyinshi.

Yavuze ko ubu buryo ari porogaramu (System) ishyirwa muri mudasobwa cyangwa Smartphones ndetse sisitemu ikorera no kuri murandasi kandi bigendana n’ubushobozi bwa buri wese bityo byakorohera buri wese.

Kugeza ubu harabarurwa abacuruzi basaga ibihumbi 17 bafite EBM Version 2.0 mu gihe abafite Version 2.1 bagera ku bihumbi birindwi mu basaga ibihumbi 44 bakoreshaga EBM.

Abacuruzi ntibarumva impamvu yo guhindura imikorere

Abakora ubucuruzi butandukanye mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko batarasobanukirwa impamvu yo kuva ku tumashini bagakoresha sisitemu ya EBM (Version 2.1) igezweho.

Imisoro itangwa ishobora kwibuka kabiri mu gihe abacuruzi bose batanze inyemezabuguzi za EBM

Bamwe mu bacuruzi babwiye IGIHE ko batarasobanukirwa n’impamvu yabyo cyane ko n’utwo tumashini ntacyo twari tubatwaye.

Ku rundi ruhande ariko nubwo hari abafite imyumvire nk’iyo hari n’abagaragaza ibyiza byo kuba bararetse utumashini.

Ukora muri Metrotech yagize ati “Kuri ubu biratworohera cyane, mbere wajyaga gukora fagitire bikagusaba guteranya imibare myinshi ukaba wakibeshya ariko ubu hari uburyo bwiza kuko imibare yikora. Hari igihe twagorwaga no gukora raporo y’ibyakozwe kuri ubu byose biba bigaragara.”

Undi yagize ati “Kuyikoresha ni byiza cyane kuko ubona ko iteye imbere, ubusanzwe byadusabaga ko buri kwezi tujya kuri RRA tugiye gusora no kureba ingano y’umusoro wacu, ibyo ntibikiri ngombwa kuko biba byigaragaza.”

Icyakora aba na bo bagaragaza impungenge zo kuba hari ibicuruzwa biba bitari muri sisitemu bikagorana mu gihe cyo kwishyura. Mbera Emmy agaragaza ko ibicuruzwa byose umucuruzi ari we ubishyira muri sisitemu kandi ko bitagoye kubikora bityo umaze kurangura akwiye guhita abishyira muri sisitemu.

Amanyanga mu ikoreshwa rya EBM

Hari bamwe mu bacuruzi batandukanye bavumbuye ameyeri yo kudatanga inyemezabuguzi ya EBM kandi banazifite.
Akenshi iyo umuguzi umusabye inyemezabuguzi amwereka ko ari burenzeho ikiguzi runaka ku mafaranga yagombaga kwishyura angana na 18% kandi mu by’ukuri bitandukanye n’ukuri.

Abandi bahitamo gushyiraho ibiciro bitandukanye n’ukuri mu rwego rwo gusora amafaranga make ugereranyije n’ayo bagombaga gutanga.

Ibyo kandi babikora batirengagije ko hari ibihano biba biteganyijwe ku bantu badakoresha EBM ndetse n’abayikoresha mu buryo butari bwo, birimo gucibwa amande angana na 200.000 Frw, gucibwa amande ku bicuruzwa byacurujwe hadatanzwe inyemezabuguzi ya EBM, gufungirwa ibikorwa iminsi 30 n’ibindi.

Icyakora abacuruzi bose nibatangira gukoresha ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga rya EBM (Version 2.1) ntabwo ayo manyanga yagoranaga kuyatahura.

Ibikorwaremezo bitandukanye byubakwa mu mafaranga ava mu misoro, iyo idatangwa neza biradindira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages