00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RRA irashinja abakoresha nabi EBM kuyibera inkomyi mu kwesa imihigo

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 23 February 2016 saa 05:44
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiravuga ko nubwo imisoro yinjiye mu gihembwe cya mbere cy’ingengo y’imari cy’umwaka wa 2015/2016 ari myinshi ariko ngo biracyakomwa mu nkokora na bamwe mu bacuruzi binangiye gutanga inyemezabuguzi bakoresheje akamashini kabugenewe.

RRA ivuga ko umubare w’amafaranga yinjiye mu misoro n’amahoro mu gihembwe cya mbere cy’ingengo y’imari y’umwaka wa 2015/2016 angana na miliyari 470,6 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe bari bihaye umugambi wo kwinjiza miliyari 460,3 muri iki gihembwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare, Komiseri mukuru wa RRA Richard Tusabe yavuze ko iyi misoro yakabaye iruta iyi, bakaba ngo bakomwa mu nkokora n’abantu bagifite umuco wo kudakoresha akamashini ka EBM.

Yagize ati” Iyo ugiye guhaha usanga umuntu akubaza ngo tuguhe inyemezabuguzi y’akamashini cyangwa y’intoki? Ibi rero bitwereka ko hakiri icyuho ku mafaranga y’umusoro ku nyongeragaciro twinjiza.”

Tusabe akomeza avuga ko hari bamwe bitabiriye gukoresha EBM, ariko ko hakiri n’abandi bagifite umuco wo kwinangira ntibayikoreshe. Gusa uyu muyobozi avuga ko babanza kubigisha byananirana hagakoreshwa amategeko.

Ibi kandi byiyongeraho abantu RRA ivuga ko biyitirira aho bagiye kugura ibicuruzwa bagahina imibare, kugira ngo nibajya gutanga umusoro ku nyongeragaciro urusheho kuba muto.

Ati “ Hari abantu bigize inzobere mu kugira inama abasora uko bahina imibare imisoro ikaba mito, hari abo twamaze gufata,abandi tubashyikiriza ubutabera ku buryo twumva uwo muco ugomba gucika.”

Icyakora RRA ntigaragaza ingano y’icyuho cy’amafaranga anyerezwa ku musoro w’inyongreragaciro,ariko ikavuga ko ku bufatanye bwa Minisiteri y’Imari n’igenamigambi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari,(IMF) hari kwigwa uburyo mu gihe kiri imbere hajya hamenyekana amafaranga yari kwinjira hakoreshejwe EBM.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko kuva muri Kamena 2015 abakoresha EBM bavuye ku 8096, bagera ku 9966 mu Kuboza 2015, na ho inyemezabuguzi zitangwa buri kwezi zikaba miliyoni 2, mu gihe gahunda ihari ari uko igihembwe gitaha kizasozwa zigeze kuri miliyoni 2,5.

Biteganyijwe ko mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka w’ingengo y’imari RRA izinjiza nibura miliyari 507, habariwemo n’imisoro y’inzego z’ibanze ingana na miliyari 13,3.

Komiseri mukuru wa RRA Richard Tusabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages