Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yagaragaje ko muri aya mezi atandatu habuzeho gato ngo intego igerweho. Ugereranije n’uko imisoro yinjiye mu gihe nk’iki umwaka ushize, bigaragara ko habayeho ukwiyongera kungana na 8.4% ugereranyije n’amafaranga yinjiye muri Nyakanga – Ukuboza 2015.
Avuga ku mafaranga yakusanyijwe, Tusabe yagize ati “Akomoka ku misoro angana na miliyari 507.2 Frw ku ntego ingana na miliyari 509.8 Frw, buhwanye na 99.5% [mu kugera ku ntegi]. Naho amafaranga twakiriye atari imisoro yo angana na miliyari 7.7 Frw mu gihe intego yari ugukusanya miliyari 6.7 Frw. Aha twarengeje ku ntego ho miliyari 1.1 Frw ari byo bingana na 9.2%.”
Na none kandi mu nshingano RRA ifite harimo kwakirira uturere imisoro ndetse n’amahoro. Ku misoro yeguriwe uturere, Komiseri Mukuru wa RRA avuga ko bakiriye ingana na miliyari 16.7 Frw ku ntego ya miliyari 17.8 Frw. Ni ukuvuga ko kuri iyo misoro besheje umuhigo ku kigero cya 93.6%.
Mu byagaragajwe byagize ingaruka mu kwinjiza imisoro n’amahoro harimo igikorwa cyo kwandika no kuvugurura urutonde rw’abasora, ubukangurambaga ku ikoreshwa rya EBM ku buryo umubare w’abacuruzi bayikoresha wiyongereyeho 12% ugereranije na 11,436 bayikoreshaga mu mpera za Kamena 2016. Kugeza ubu abakoresha EBM bamaze kuba 12,805.
RRA yakomeje gushishikariza abaguzi kumenya ko ari uburenganzira bwabo gusaba no guhabwa inyemezabuguzi ya EBM igihe cyose baguze.
Kwigisha abasora ndetse no kubegereza ikoranabuhanga biri mu ngamba nazo zafashije RRA kwinjiza iriya misoro.
Nubwo hakorwa ibishoboka byose ngo abasora boroherezwe bityo nabo barangize inshingano zabo zo gutanga umusoro neza kandi ku gihe, RRA iracyahura n’imbogamizi z’uko hakiri abasora batishyurira imisoro ku gihe, abandi bakazarira mu kumenyekanisha.
Kuba RRA yarageze kuri 99.7% by’intego yari ifite muri Nyakanga–Ukuboza 2016 ngo byatumye ifata izindi ngamba kugira ngo umwaka wose uzarangire intego iyigezeho, byanashoboka ikarenzaho.
Muri iki gice kindi cy’umwaka gisigaye imbere Mutarama-Kamena 2017, RRA ifite intego yo gukusanya imisoro ingana na miliyari 588.1 Frw harimo imisoro ijya mu isanduku ya Leta ingana na miliyari 571.7 Frw, n’imisoro yeguriwe Uturere ingana na miliyari 16.4 Frw.
Kugira ngo iyi ntego igerwaho RRA yiyemeje gushyira imbaraga ku buryo bwo kwakira umusoro wa VAT binyuze kuri ‘’Online VAT Declaration system. hagamijwe gufasha abasora kumenyekanisha umusoro wa VAT nyawo no gufasha abasora kudakora amakosa igihe bakora imenyekanisha.
Ikindi ni ugukomeza gukurikirana ko imashini ya EBM ikoreshwa neza n’abarebwa n’ikoreshwa ryayo bose, kwishyuza ibirarane by’imisoro, gukomeza guhugura abasora no kwandika abashya mu buyobozi bw’imisoro kugira ngo nabo batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO