Ni imisoro iri mu ngeri zitandukanye zirimo kongera iyari isanzweho no gushyiraho imishya.
Iyo gahunda igamije kongera umubare w’abasora n’imisoro yinjizwa mu kigega cya Leta kuko biteganyijwe ko mu gihe iyo misoro yatangwa neza uko bikwiye, mu 2028/2029 yaba imaze kwinjiriza Leta arenga miliyari 354 Frw.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, kigaragaza ko mu buryo bw’imibare buri musoro wongerewe uzafasha Leta kwinjiza amafaranga, cyane ko imisoro ari yo igihugu cyifashisha mu kubaka ibikorwaremezo by’ibanze nk’imihanda, amashuri, ibitaro, amavuriro, umutekano n’ibindi bigamije iterambere ry’igihugu.
Mu gihe iyo misoro yatangwa neza uko bakwiye, mu 2025/2026 ishobora kongera arenga miliyari 174,1 Frw ku yo icyo kigo cyari kuzinjiza kandi izaba ari intambwe nziza mu gihe byaba bigezweho.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026, RRA ifite intego yo gukusanya miliyari 3.628 Frw z’imisoro, ingana na 53% by’ingengo y’imari ya miliyari 7.032,5 Frw izakoreshwa muri uyu mwaka watangiranye na Nyakanga 2025.
Mbere y’uko impinduka ku misoro zishyirwaho, RRA yari ifite intego yo gukusanya 15,5% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, mu gihe nyuma y’izo mpinduka biteganyijwe ko mu 2028/2029 uzaba ugize 18,2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Mu mwaka wa 2025/2026 wonyine biteganyijwe ko imisoro izakusanywa izaba ingana na 16,4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.
Imisoro ku modoka za hybrid
Imodoka za hybrid zari zisonewe imisoro myinshi kuva mu 2021, ubu zasubijweho imisoro itandukanye, nubwo ikiri hasi ugereranyije n’izikoresha mazutu cyangwa lisansi.
Imisoro yashyizweho irimo TVA ya 18%, umusoro ufatirwa (withholding tax) wa 5%, n’umusoro ku byaguzwe (excise duty) ugendana n’umwaka imodoka yakozwemo. Gusa, imodoka za hybrid ziracyafite ubusonerwe bw’umusoro ku bitumizwa mu mahanga wa 25%.
Hashingiwe ku itegeko ry’umusoro ku byaguzwe, imodoka zifite moteri iri munsi ya cubic centimeters (cc) 1500 cyangwa iza hybrid izitarengeje imyaka itatu zikozwe, zisoreshwa 5%. Izifite hagati ya cc 1500 na cc 2500 cyangwa hybrid zifite imyaka hagati ya 3 na 8 zisoreshwa 10%, naho izirengeje cc 2500 cyangwa hybrid zimaze imyaka irenga umunani, zigasoreshwa 15%.
Hari imodoka zisonewe umusoro ku byaguzwe zirimo minibisi na bisi bishobora gutwara abantu batari munsi ya 14; ikamyo n’ikamyoneti zifite zakorewe gutwara ibintu; imodoka zifite ibyuma bikonjesha; imodoka zikoreshwa mu bukerarugendo; imbangukiragutabara n’imodoka zigenewe abafite ubumuga.
Ibinyabiziga bigendeshwa na moteri ikoresha amashanyarazi, bateri zo muri urwo rwego n’ibikoresho bya sitasiyo ibyongerera umuriro byatumijwe mu mahanga bisonewe TVA kugeza ku wa 30 Kamena 2028.
RRA igaragaza ko byagaragaye ko 43% by’imodoka zitumizwa hanze ari hybrid ariko muri zo 45% ziba zimaze imyaka iri hagati ya 10 na 14.
Biteganyijwe ko ibyo bizongera nibura miliyari 25,8 Frw mu isanduku ya Leta mu mwaka wa 2025/2026, indi ijyanye no kuzigama ibikomoka kuri peteroli izinjize miliyari 24,8 Frw.
TVA ku bikomoka kuri peteroli
Guhera ku wa 2 Nyakanga 2025, uguze ibikomoka kuri peteroli aba yishyuyeho n’umusoro wa 18%, wari usonewe kuva mu 2010/11.
Ni icyemezo cyahise kizamura amafaranga lisansi na mazutu byaguraga, icyakora, hashobora kuzagenda habamo agahenge uko ibiciro ku isoko mpuzamahanga bigenda bimanuka.
Mu gushyiraho iyi TVA, nka lisansi, iyo Leta itagira icyo yigomwa mu misoro ikatwa ku bikomoka kuri peteroli, igiciro cyayo cyari kwiyongeraho 18% ariko hagiyeho 11%. Mazutu nayo yari kwiyongeraho 14%, ariko yiyongereyeho 6.6%.
Uyu musoro uzafasha igihugu kwinjiza nibura miliyari 71,7 Frw mu isanduku ya Leta muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Umusoro wo kwandikisha ibinyabiziga wo witezweho kwinjiza miliyari 3,1 Frw, utangwa bijyanye n’imikoreshereze y’umuhanda winjize agera kuri miliyari 12,3 Frw.
Umusoro w’ubukerarugendo wishyurwa ku icumbi
Itegeko ryashyizeho umusoro wa 3% ku icumbi. Icumbi risobanurwa nka serivisi yo gutanga icyumba, ahantu ho kuryama cyangwa ho kuruhukira.
Ibigo bitanga icumbi nka hoteli, apartments, lodges, motel, guest houses n’ibindi, bisabwa kwiyandikisha kuri uyu musoro w’ubukerarugendo, no kuwumenyekanisha nyuma y’ukwezi gusanzwe. Gisabwa kandi kuwishyura mu minsi 15 ikurikira buri kwezi kwakorewe imenyekanisha.
Abatanga serivisi kandi basabwa gukoresha EBM kugira ngo bubahirize amategeko y’imisoro, binabafashe mu gukora imenyekanisha ry’ukuri.
Uwo musoro biteganyijwe ko uzinjiza mu isanduku ya Leta arenga miliyari 8,1 Frw mu mwaka wa 2025/2026.
Amahoro y’ibidukikije ku bikoresho bipfunyitse muri pulasitiki
Itegeko rishyiraho amahoro y’ibidukikije ya 0,2%, yishyurwa ku bikoresho bitumizwa mu mahanga bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki. Ayo mahoro abarirwa ku gaciro ka bya bicuruzwa muri gasutamo.
Iryo tegeko kandi ryateganyije urutonde rw’ibikoresho icyenda byishyurirwa amahoro y’ibidukikije yishyurwa ku bikoresho bitumizwa mu mahanga bipfunyitse mu bikoresho bya pulasitiki.
Harimo amazi, ubwoko bwose bw’imitobe, ibinyobwa bitera imbaraga n’ibinyobwa bidasembuye, ubunyobwa, ubuki n’ibibikomokaho, amavuta yo kwisiga y’ubwoko bwose n’isabune ya shampoo, matora, imyenda, inkweto, isabune z’ubwoko bwose, n’impapuro z’isuku.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uzinjiriza Leta arenga miliyoni 500 Frw mu gihe watangwa uko bikwiye.
TVA ku bikoresho by’ikoranabuhanga
Mu misoro yavuguruwe harimo n’umusoro ku mayinite, ungana na 12% mu 2025, 14% mu 2026 na 15% mu 2027.
Ibyo bizagira impinduka nto ku giciro cy’amayinite kuko aho umuntu yakoreshaga 40 Frw ku munota mu guhamagara azagera kuri 42 Frw mu 2027.
Uyu musoro uzafasha Leta kwinjiza arenga miliyari 9,6 Frw muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.
Umusoro wa TVA washyizwe kuri telefoni zigezweho, uzagira uruhare rukomeye na wo kuko uzafasha kwinjiza arenga miliyari 15,2 Frw.
Hari kandi undi musoro washyizwe ku bikoresho by’ikoranabuhanga bitari bisanzwe byishyura TVA uzagira uruhare mu kwinjiza miliyari 15,4 Frw muri uyu mwaka.
Hari n’umusoro washyizwe kuri zimwe muri serivisi z’imari zirimo gukoresha amakarita ya ATM, udutabo twa cheque, amafaranga akatwa na banki yitwa ayo gucunga konti no kubikuza, mu rwego rwo kugabanya kugendana amafaranga mu ntoki.
Uwo nawo watangiye gutangwa ukaba witezweho kwinjiza arenga miliyari 9,4 Frw.
Mu rwego rw’ikoranabuhanga kandi biteganyijwe ko guhera muri Nyakanga 2028 serivisi z’ikoranabuhanga nka Google, Amazon, Netflix, Microsoft, eBay, AliExpress, Shein ibyo bigo bizajya bitanga umusoro wa 1,5% by’ayo byinjije aturutse mu Rwanda.
Umusoro ku mikino y’amahirwe
Undi musoro wavuzweho cyane ni ujyanye n’isoreshwa ry’ibigo bifite imikino y’amahirwe.
Kuri ubu warahinduwe uvanwa kuri 13% ugere kuri 40% ndetse n’umusoro ufatirwa ku bihembo by’uwatsinze uva kuri 15% ugere kuri 25% by’agaciro ku bihembo byatanzwe.
Ni umusoro kandi wishyurwa mu gihe kitarenze iminsi 15 ikurikira impera za buri kwezi.
Nubwo bimeze bityo ariko ibikorwa by’imikino y’amahirwe Leta ifitemo imigabane (Lotto) bisonewe kuri iyo misoro kuko n’ubundi bisanzwe bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Uyu musoro biteganyijwe ko uzinjiriza Leta miliyari 19,3 Frw.
Hari indi misoro myinshi yahinduwe irimo umusoro wongerewe ku nzoga n’itabi, ibindi binyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ibijyanye n’ubwiza n’ibindi bitandukanye byose byitezweho kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!