00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RSSB yahuguye abakoresha ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gihe basaba gusubizwa umushahara w’umubyeyi wabyaye.

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 15 January 2025 saa 09:41
Yasuwe :

Urwego rw’Ubwitegenyirize mu Rwanda, RSSB, rwahuguye abakoresha ndetse n’abakozi bahagarariye abandi mu bigo bitandukanye (HRs) uko bakoresha urubuga rw’ikoranabuhanga mu gihe bashaka gusaba gusubizwa amafaranga bahembye umugore wabyaye.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 10 Mutarama 2025, hagamijwe ko abakoresha bahugurwa kuri iryo koranabuhanga ndetse banatange ibitekerezo ku cyo bahindura kuri urwo rubuga ndetse bagaragaze ibyo basanze bitagenda neza.

Iri koranabugahanga ryashyizweho mu mwaka ushize mu rwego rwo korohereza abakoresha gusaba iyo serivisi badakoze urugendo ndetse nta n’impapuro barinze gukoresha ibyo bise(Zero Trip Zero Paper).

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishabikorwa muri RSSB, Yvan Magwene, yagize ati “Hari byinshi byakozwe mu rwego rwo korohereza abanyamuryango, abubaka ikoranabuhanga hari igihe bicara bakituriza ntibegere abagenerwa bikorwa ngo babaze uko riri gukora, ese hakongerwamo ndetse n’icyahinduka.”

Yakomeje agira ati “Dukomeje gahunda ya Zero Trip Zero Paper ndetse hari n’imbuga nyinshi zashyizweho kugira ngo umunyamuryango abashe kubona serivisi nziza ku buryo bumworoheye ariko tubona dukeneye gushyiramo imbaraga kugira ngo abantu barusheho kubisobanukirwa.”

Ushaka gusaba gusubizwa amafaranga yahawe umubyeyi w’abyaye akajya mu kiruhuko anyura kuri www.ishema.rssb.rw, akiyandikisha nk’umukoresha, akabasha kumenyakanisha (Déclarer) imisanzu, ndetse no gusabiramo gusubizwa amafaranga ajyanye n’ay’ikiruhuko cy’umugore wabyaye.

Abasha kandi no kuzuzamo inyandiko zose zisabwa, harimo icyemezo cy’amavuko cy’umwana, impapuro zigaragaza ko umugore yishyuwe imishahara ye yose mu gihe cyo kubyara (payslips), Inyandiko y’umukoresha ihamya ko umugore ari mu kiruhuko cyo kubyara (leave form) ndetse n’ibyemezo bya muganga wemewe na Leta byemeza ko hari ibibazo umugore cyangwa umwana bagize biturutse ku kubyara igihe ibi bibazo byabayeho.

Itegeko rigena ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cy’izabukuru ni Itegeko Nº 049/2024 ryo ku wa 04 Kamena 2024 ryaje rihundura Itegeko Nº 003/2016 ryo ku wa 30 Weruwe 2016.

Rivuga ko abakozi b’abagore babyaye, bafite uburenganzira bwo guhabwa ikiruhuko cy’ ibyumweru 14 bikurikirana, harimo ibyumweru bibiri ashobora gufata mbere yo kubyara bingana n’iminsi 98, bivuye ku byumweru 12 bingana n’iminsi 84.

Umugore ugiye mu kiruhuko cyo kubyara si ngombwa ko asabwa umusanzu nibura w’ukwezi kumwe kubanziriza icyo kiruhuko.

Mu gihe umukozi w’umugore yabyaye umwana upfuye kuva ku cyumweru cya 20 cyo gusama, ahabwa ikirukuko kingana n’ibyumweru umunani bibarwa uhereye igihe umwana yapfiriye.

Umukoresha yishyura mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, umushahara w’umukozi w’umugore wabyaye umwana upfuye naho urwego rufite mu nshingano gucunga ishami ry’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, rukamwishyura ibyumweru bibiri bya nyuma.

Mu gihe umukozi w’umugore wabyaye umwana agapfa nyuma yo kuvuka ahabwa ikiruhuko cyo kubyara kingana n’iminsi yari isigaye ku kiruhuko cyo kubyara. Umushahara w’umukozi ukomeza kwishyurwa nk’uko bikorwa ku mugore uri mu kiruhuko cyo kubyara.

Yvan Magwene, yavuze ko hari gahunda nyinshi z'ikoranabuhanga zashyizweho kugira ngo borohereze abanyamuryango ba RSSB kubona serivisi ku buryo bworoshye
Annet Kokundeka, ukuriye Ishami ry'ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara muri RSSB, asobanurira abakoresha byinshi ku itegeko rigena ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara
Bamwe mu bakoresha bari bitabiriye inama.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages