Ni imibare yatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Nzeri 2023, mu kiganiro abayobozi b’uru rwego bagiranye n’itangazamakuru.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko mu byo bakora umunyamuryango ahora ku isonga.
Yagize ati “Ibi si mu mivugire gusa ahubwo ni mu bikorwa. Hari byinshi byagombaga gukorwa ngo ibyo bigerweho. Kuri ubu hari impinduka ziri kuba kandi hari gutegura guhindura, gushyira mu bikorwa impinduka no gusarura.’’
Mu mwaka ushize, RSSB yungutse miliyari 285,7 Frw, ni inyongera ya 22% ugereranyije n’ayinjijwe mu 2021/2022.
Mu nyungu yabonye harimo iyavuye ku ishoramari ikora ryose aho RSSB yaribyaje miliyari 109.6 Frw, inyongera ya 3% ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2021/2022.
Umusanzu w’abanyamuryango wiyongereyeho 24% mu 2022/2023, ugera kuri miliyari 352,0 Frw.
Rugemanshuro yavuze ko “Mu myaka ine ishize, habaye izamuka rya 18%. Ibi birerekana ko abanyamuryango bumva impamvu yo gutanga imisanzu. Turabishimira abanyamuryango.’’
Inyungu zihabwa abanyamuryango na zo ziyongereyeho 14%, aho RSSB yatanze miliyari 163,7 Frw.
Kugeza ubu umutungo mbumbe wa RSSB ubarirwa muri miliyari 2065 Frw, ni inyongera ya 14% ugereranyije n’umwaka ushize mu gihe wari kuri miliyari 1400 Frw mu myaka ine ishize. Umutungo wose wa RSSB wihariye 15% by’umusaruro mbumbe wose w’igihugu.
Yongeyeho ko “Umutungo uhari ugenda wiyongera ariko n’usanzwe ukiyongera.’’
Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RSSB, Louise Kanyonga, yavuze ko hakiri intambwe ikwiye guterwa mu kugana ku cyerekezo uru rwego rwihaye.
Ati “Tugeze muri ½ tugana mu cyerekezo cya 2025. Hakenewe byinshi ariko hari ubushake n’ubushobozi. Icy’ingenzi gisabwa ni abantu, bafite ubumenyi buhagije, bakora ubutaruhuka baharanira ko ibyo Abanyarwanda bifuza bigerwaho.’’
Yavuze ko ibikorwa byose biba bigamije kugera kuri serivisi zinoze ku banyamuryango batandukanye.
Kanyonga yavuze ko intego bihaye ari uko amavugurura akorwa muri RSSB anyura mu mucyo.
Muri uyu mwaka, RSSB ifite intego yo kugeza mituweli 100% ku buryo nta Munyarwanda n’umwe utazaba afite ubwo bwisungane mu 2025.
Ati “Hari abagera kuri miliyoni imwe bishyurirwaga na Leta ndetse aho tugeze bamaze kwishyura.’’
Yavuze ko nko muri Ejo Heza “hari impinduka zabaye” ndetse hari gutekerezwa uko abantu bazajya bizigamira binyuze mu gukura amafaranga kuri mobile money zabo ku buryo biborohera.
RSSB ifite intego ko nibura mu 2025, abakiliya bayo bazaba banyurwa na serivisi ku kigero cya 70 mu gihe serivisi zose zizaba zitangirwa mu ikoranabuhanga.
Kanyonga ati “Turizeza Abanyarwanda ko iterambere rizakomeza kwiyongera. Dufite intego zo gukomeza kugera aho twifuza.’’
Mu 2020 ni bwo RSSB yatangiye ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi rishya ry’imyaka itanu (2020-2025) rigamije impinduka mu mikorere, nyuma yo guhabwa ubuzima gatozi.
Amafoto: Kwizera Hervé



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!