Ni umuhango wabaye ku wa 29 Mutarama 2022, aho ku ikubitiro abitabiriye ayo masomo bari 60.
Umuyobozi wa RWAFFA, Bukuru Clement, yatangaje ko abayitabiriye barimo abasanzwe bakora ako kazi n’abashya.
Bazungurwa ubumenyi ku mikorere ya gasutamo, uko batunganya akazi kaho no gutegura “déclaration”.
Ayo mahugurwa anitezweho gufasha abatumiza ibicuruzwa mu mahanga gukoresha igihe cyabo neza no kwihutisha imirimo yabo.
Bukuru yagize ati “Iyo umuntu afite ubumenyi akazi akora karihuta bigatuma n’abandi bafatanya ibikorwa bihutisha imirimo yabo.”
Uretse aba bari muri Rubavu, hari n’ahandi muri Kigali hari gutangirwa amasomo nk’ayo.
Abazayarangiza bazahabwa impamyabushobozi zibemerera gukorera ako kazi muri Afurika y’Iburasirazuba, biyongere ku barenga 1.000 basanzwe bazifite mu Rwanga nk’uko Bukuru yabihamije.
Ati “Iki cyiciro nigisozwa tuzaba dufite abagera ku 1.200 bazaba bamaze guhugurwa”.
Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibya gasutamo muri RRA, Gatera Yvonne, yavuze ko ayo mahugurwa agiye kuba ikintu ngenderwaho kugira ngo umuntu abe yahagararira undi muri gasutamo.
Ati “Gukorera iyi mpamyabushobozi bizaba ingingo y’ibanze igomba kugenderwaho kugira ngo sosiyete zihagarariye abunganira abandi zibashe guhabwa ibyangombwa bizibyemerera.”
Abayitabiriye babwiye itangazamakuru ko biteze ko azabafasha gusobanukirwa amategeko agenga za gasutamo, ibizatuma bakora kinyamwuga.
Ati “Tuzabasha kumva neza no gukurikiza amategeko. Hari ubwo umuntu aba abizi ariko atazi uko amategeko abigenda akurikirana. Icyo numva cyane ni uko nimara kwiga aya masomo, ibikorwa byose nzabikora neza.”
Bazanayigiramo ubunyangamugayo n’izindi ndangagaciro zibafasha gukora neza akazi nk’uko byagarutsweho n’abayategura.
Bimwe mu bibazo byagaragaye nk’ingaruka zo kuba hari abakora ako kazi batarahawe amasomo birimo kutamenya uburyo bwo kubara umusoro bwubahirije amategeko no kudasobanukirwa uko ibikorwa byo kwishyura gasutamo bikurikirana.
Ibyo bituma bacibwa ibihano bya hato na hato, bikabakereza ariko kandi na bo bagakereza abafatanyabikorwa babo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!