00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rulindo: Baganuye ikawa, abahinzi banasabwa gukomeza guhinga nyinshi nziza

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 11 August 2013 saa 06:58
Yasuwe :

Akarere ka Rulindo kaganuye ikawa y’u Rwanda mu murenge wa Tumba mu guteza ikawa y’u Rwanda imbere, igakomeza kuba mu myanya ya mbere ku isoko mpuzamahanga.
Uyu muhango wabaye mu mpera z’iki cyumweru, waranzwe no gusura ikawa zihinze ku murima wa hegitari 10, aho abaturage babashije guhinga ikawa mu buryo bunoze kandi butanga umusaruro.
Nkundabanyanga Claude, umuhinzi w’ikawa wabitangiye abyiruka akaba ageze ku myaka irenga 40,yagize ati” Nahereye ku biti 150, ubu mfite ibiti (…)

Akarere ka Rulindo kaganuye ikawa y’u Rwanda mu murenge wa Tumba mu guteza ikawa y’u Rwanda imbere, igakomeza kuba mu myanya ya mbere ku isoko mpuzamahanga.

Uyu muhango wabaye mu mpera z’iki cyumweru, waranzwe no gusura ikawa zihinze ku murima wa hegitari 10, aho abaturage babashije guhinga ikawa mu buryo bunoze kandi butanga umusaruro.

Nkundabanyanga Claude, umuhinzi w’ikawa wabitangiye abyiruka akaba ageze ku myaka irenga 40,yagize ati” Nahereye ku biti 150, ubu mfite ibiti 5,200 by’ikawa. Ubuhinzi bw’ikawa nabashije kugura amasambu ane.”

Atangaza ko yabashije guha akazi abakozi 8 bahoraho, na 12 bakora rimwe na rimwe.

Kangwagye Justus, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, yatangaje ko bishimiye ko bahinze ikawa ku rwego rwiza ugereranyije n’ umuhigo bari bihaye wo guhinga ikawa kuri hegitari magana atandatu(600) ku butaka buhujwe, uyu muhigo bakaba baranawurengeje.

Corneil Ntakirutimana, Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ Ikigo cy’igihugu cyita ku byoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi -NAEB, yishimiye iri sangira ryo kumva uburyohe ikawa y’u Rwanda ifite ku bahainzi bayo,ikanaba mu zikundwa ku masoko mpuzamahanga.

Ntakirutimana yashimiye Akare Rulindo kuko kari mu turere duhinga ikawa nyinshi nziza, abasaba gukomeza imihigo mu gushyigikira ubuhinzi bwayo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages