Mu minsi ishize abahinzi babwiye IGIHE ko ibi bigori byakuze cyane biba birebire ku buryo ku ishusho bisa neza ariko ntibiheke, n’igihetse hakazaho akagori gato nyamara abahinzi barakangurirwaga guhinga iyo mbuto n’inzego zishinzwe ubuhinzi.
Ibyo bigori byagombaga kwera muri Mutarama 2017 ariko bigera muri Gashyantare nta bigori babonaho, n’ubuyobozi bw’Intera y’Iburengerazuba bikemeza koko ko iyo mbuto yahombeje abaturage.
Kubera kuburua umusaruro, abahinzi basabye ko umushinga wabahaye iyo mbuto wabishyura ibyo batakaje.
Umuhinzi witwa Nsengumuremyi Modeste yagize ati “Kubera umuruho twarushye Tubura itwishyure noneho ubutaha bazaduhe imbuto nzima, nziza dushobora gutera ikazatugirira akamaro.”
Ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Tubura, Bagambiki Evariste, yabwiye IGIHE ko ko bageze mu mirima bagasanga koko iki kibazo cyarabaye mu tugari 10 two mu mirenge itandukanye, hakaba hagiye gukurikiraho kubishyura.
Yagize ati “Ku makuru twakuye mu mirima, twumviseko abahinzi bamwe na bamwe bafite imirima mu duce tw’imisozi migufi nabo bafashe iyo mbuto ya H629 kandi imbuto ikaba itareze neza.”
Akomeza agira ati “Mu karere ka Rusizi, hari utugari 10 tubarizwa hombi haba mu misozi miremire no mu misozi migufi. Hafi 66% by’abahinzi dukorana nabo bo muri utwo tugari bafite imirima muri utwo duce tw’imisozi miremire. Niyo mpamvu twafashe umwanzuro wo gutanga ubwoko bwa H 629 kuko ariyo mbuto yari nziza ku bahinzi benshi.”
Asobanura ko amafaranga azishyurwa abaturage yabariwemo igiciro cy’imbuto, icy’ifumbire ndetse n’icy’umusaruro bagombaga kubona byeze neza. Akazishyurwa abo tugari twa Butambamo, Gahungeri, Gasebeya, Gaseke, Gatereri, Mashesha, Murya, Nyabintare, Rebero na Rwimbogo.
Bagambiki ati “Tukaba tuzasubiza amafaranga y’u Rwanda miliyoni 16 ku bahinzi 1050.”
Iyo mbuto tubura yatanze mu Karere ka Rusizi ni Toni 13 n’ibiro 240 yatewe ku buso bwa hegitari 529 mu mirenge irindwi y’Akarere ka Rusizi, harimo uwa Nkanka, Rwimbogo, Nyakarenzo, Nzahaha n’iyindi.

Indi nkuru bifitanye isano: Rusizi: Bahawe imbuto y’ibigori bategereza ko byera amaso ahera mu kirere




Ibitekerezo 0