00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Ingengo y’imari y’akarere yongeweho arenga miliyari yo kuvugurura umujyi

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 15 February 2017 saa 07:51
Yasuwe :

Akarere ka Rusizi kagaragaje ko ingengo y’imari yako ya 2016-2017 yongeweho amafaranga arenga miliyari ateganyijwe mu ivugururwa ry’umujyi wa Rusizi.

Ingengo y’imari yari yaratowe yari miliyari 17 na miliyoni 495 Frw, ariko kuwa Mbere tariki ya 14 Gashyantare 2016, Akarere kemeje ko ingengo y’imari ivuguruye kazakoresha amafaranga miliyari 18 na miliyoni 845.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Mushimiyimana Euphrem, avuga ko kwiyongera ku ingengo y’imari byaturutse ku ivugururwa ry’umujyi wa Rusizi aho hazubakwa imihanda iri rwagati mu mujyi.

Ati “Ikintu cyabiteye nk’uko mubizi hariho gahunda yo kuvugurura umujyi ariko ubu twahereye mu bikorwaremezo by’imahanda, impamvu mwabonye yiyongereye cyane ni ukubera amafaranga menshi azagenda mu gukora imihanda mu mujyi wa Rusizi.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Mvuyikongo Jean Claude, yemeza ko biteze impinduka kuri uyu mujyi wa Rusizi no mu bikorwa bigenerwa abaturage.

Ati “Iyi ngengo y’imari ivuguruye nababwira ko izanye impinduka cyane cyane ko mwabonye ko yiyongereye yavuye kuri miliyari 17 ijya kuri miliyari 18 na miliyoni 800, ibyo rero icyo bivuze ni ukuvuga ko no mu bikorwa bigenerwa abaturage b’Akarere ka Rusizi hari ibiza kwiyongera cyane cyane nk’imihanda.”

Imihanda izakorwa muri iyi ngengo y’imari harimo imihanda iri mu murenge wa Kamembe ingana na kirometero 4. 9, ikazatwara miliyari ebyiri n’igice azatangwa na Banki y’isi, n’umuhanda wo ku mupaka wa Rusizi ya mbere uzubakwa ku mafaranga aturutse mu misoro. Iyi mihanda yose ikazashyirwamo kaburimbo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages