00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Urubyiruko rw’abashomeri rugiye guhabwa ingurube

Yanditswe na Sitio Ndoli
Kuya 28 August 2017 saa 07:32
Yasuwe :

Urubyiruko ruri mu bushomeri mu mirenge y’Akarere ka Rusizi rugiye guhabwa ingurube zo korora mu kwiteza imbere rukava mu bushomeri.

Ingurube zigiye gutangwa zizahabwa amakoperative abiri muri buri murenge muri 18 igize akarere, buri yose igizwe n’abantu 20 igahabwa 11.

Umukozi ufite mu nshingano urubyiruko muri Rusizi, Shakimana Bruce, yavuze ko izi ngurube zizatangwa mu mirenge 18 y’akarere zigomba kuboneka vuba.

Yagize ati “Uwo mushinga w’ingurube uratangira muri iyi ngengo y’imari ya 2017 -2018 ni uw’urubyiruko, intego ni ugukura urubyiruko rushomye mu bushomeri cyangwa se kuruhangira akazi. Iby’ingenzi byarakozwe, amasoko yo kuzana ibyo bibwana yaratanzwe, igisigaye ni ugushyiraho ayo makoperative; rwiyemezamirimo bitarenze mu kwa cyenda yakagombye kuba ari kohereza izo ngurube hano mu karere.”

Rumwe mu rubyiruko ruvuga ko uwo mubare w’abantu bazafatwa ari muke cyane ugereranyije n’abatagira akazi mu murenge.

Mirindi Abdra wo mu Bugarama yagize ati “Ni byiza cyane ariko se ko numva urwo rubyiruko ari ruke cyane nkatwe hano turi benshi cyane kandi tukaba tumaze igihe turangije kwiga, cyereka wenda iyo bafata nka 50 icyarimwe.”

Umutoni Clemence wo muri Muganza we ati “Ndumva ari bake cyane abantu 20, bizaba ari byiza cyane kuzagira amahirwe yo gutoranywa.”

Shakimana Bruce abamara impungenge avuga ko uru rubyiruko ruzajya rworozanya ku buryo bizagera ku rubyiruko rwinshi kandi vuba kuko hazajya habaho gahunda yo korozanya ku rundi rubyiruko.

Ati “Gahunda yacu ntabwo ari uguhura cyangwa se ngo dufate abantu benshi nakubwiye ko ari koperative ebyiri ubwo ni nk’urubyiruko 10 tukabaheraho bagahabwa ingurube 10 z’amashashi kongeraho imwe y’imfizi, ingurube urazizi ziranororoka cyane, izo ngurube ziramutse zibyariye icyarimwe zakoroza izindi koperative ziri hejuru y’izo ku buryo mpamya ko uyu mushinga uzihuta kandi cyane.”

Umushinga wo koroza ingurube urubyiruko ni umuhigo w’akarere mu ngengo y’imari y’uyu mwaka 2017 -2018.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages