00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda: Gukoresha abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro byabaye ikizira

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 2 December 2014 saa 02:22
Yasuwe :

Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) iratangaza ko nta bana bagikoreshwa mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ko n’abakibitekereza gutyo bakigendera ku rwego ubwo bucukuzi bwariho mu myaka icumi ishize.
Mu gutangiza icyumweru u Rwanda rwahariye iby’amabuye y’agaciro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, Evode Imena, yavuze ko hashyizweho akanama gashinzwe kugenzura imicukurire y’amabuye y’agaciro kugira ngo hubahirizwe amabwiriza mashya agenga urwo rwego. (…)

Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) iratangaza ko nta bana bagikoreshwa mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, ko n’abakibitekereza gutyo bakigendera ku rwego ubwo bucukuzi bwariho mu myaka icumi ishize.

Mu gutangiza icyumweru u Rwanda rwahariye iby’amabuye y’agaciro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, Evode Imena, yavuze ko hashyizweho akanama gashinzwe kugenzura imicukurire y’amabuye y’agaciro kugira ngo hubahirizwe amabwiriza mashya agenga urwo rwego.

Minisitiri Imena akavuga ko mu bibazo by’ingenzi aka kanama kahereyeho harimo guca abana mu birombe.

Yagize ati “Nta bana bagikoreshwa mu birombe by’amabuye y’agaciro mu Rwanda. Ni ikintu kibujijwe cyane n’amategeko y’umurimo y’u Rwanda, kibujijwe n’amategeko n’amabwiriza yo gucukura amabuye y’agaciro, ndetse n’amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga.”

Yongeraho ati “Hari urwego twashyizeho rugenzura icyo kintu, ubu dufite ibindi bibazo ariko icyo cy’abana bakoreshwa mu birombe twakivanyemo”.

Imibare yo mu bushakashatsi buheruka gukorwa mu Rwanda yerekana ko 1.1% by’abana bari mu mirimo ivunanye cyane cyane iy’uburobyi, gukora mu byayi, ubwikorezi, imirimo yo mu ngo n’indi ituma bava mu mashuri.

Muri iki cyumweru abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda bazishimira ibikorwa bamaze kugeraho nko kuba bamaze guha akazi abantu bagera kuri 34,000, rukaba rufite amashyirahamwe yemewe mu gihugu agera kuri 500; byose bikazishimirwa mu minsi 7 u Rwanda rwahariye kwizihiza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu duce twinshi tw’u Rwanda hagaragara ko amabuye y’agaciro yiganjemo Gasegereti, Wolfram, Colta n’ayandi.

Hazigwa n’uko imbogamizi zikigaragara zakemuka.

Izo ni nko kuba ubucukuzi bugikorwa mu buryo bwa gakondo kuko nta bumenyi buhagije abacukuzi bafite, impfu n’izindi mpanuka z’ibiza.

Raporo ya Banki y’Isi yaburiye u Rwanda kongera imbaraga zishyirwa mu bucukuzi bw’amabuye hagaragazwa ko iyi ari imwe mu ntwaro zafasha u Rwanda muri gahunda rwihaye yo kwihuta mu bukungu hongerwa ibyoherezwa mu mahanga, hagabanywa imirimo ishingiye ku buhinzi ho 30% mu 2017.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages