00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Rwanda Mountain Coffee’ yitabiriye imurika ry’ikawa i Burayi

Yanditswe na Karirima Aimable Ngarambe
Kuya 25 March 2017 saa 03:49
Yasuwe :

Uruganda “Rwanda Mountain Coffee” ruhinga rukanatunganya ikawa yo mu misozi ruri mu imurika ry’ikawa ku mugabane w’u Burayi, ikawa y’u Rwanda ikaba imaze kwamamara no gukundwa n’abatari bake hirya no hino ku isi.

Iki gikorwa cyatangiye tariki ya 22 Werurwe 2017 nk’uko byatangajwe na Aloys Rubayiza Umuyobozi w’uru ruganda. Kuri ubu ari kumurika ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya no kugeza ku isoko ikawa ifunze ku buryo bugezweho.

Nyuma y’igikorwa cyo kumurika ikawa y’u Rwanda mu mijyi ya Amsterdam na Den Haag mu Buholandi na Bruxelles mu Bubiligi hatahiwe Londres mu Bwongereza, mu minsi iri mbere ngo hakaba hatahiwe umugabane wa Amerika.

Rubayiza Aloys yabwiye IGIHE ko nyuma yo kurangiza amasomo muri kaminuza ya Gembloux mu Bubiligi, agakorera ubushakashatsi ku gihingwa cya kawa, yaje gufata icyemezo cyo kujyana ubumenyi yari amaze guhaha mu Burayi abubyaza inyungu mu Rwanda.

Rubayiza avuga ko yatangiye “Rwanda Mountain Coffee” mu mwaka wa 2013 ubu akaba amaze kugera ku nganda eshatu zirimo iziherereye mu karereka Huye na Nyamagabe.

Ati “Ikawa y’u Rwanda ni nziza, nifuza ko yamenyekana ku rwego mpuzamahanga ikaninjiza amadovize menshi ashoboka, ni muri urwo rwego ndimo nkora ingendo zo kuyimurika no kuyimenyekanisha ndetse no gushaka abafatanyabikorwa.”

Akomeza avuga ko yifuza ko ikawa itajya ihingwa muri Afurika ngo nirangiza inyobwe cyangwa igurishwe n’ibihugu byateye imbere gusa nk’uko byari bisanzwe bimenyerewe.

Ati “ Igihingwa cya Kawa ni icya kabiri mu byinjiza amadovize menshi ku isi nyuma ya Peteroli, umusaruro tubona mu Rwanda ukoreshejwe neza watwinjiriza akayabo k’amafaranga atari make.”

Aloys Rubayiza Umuyobozi w'uruganda Rwanda Mountain Coffee

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages