00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwandair na PTA Bank basinye amasezerano y’inguzanyo yo kugura indege ebyili

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 25 June 2015 saa 08:37
Yasuwe :

Sosiyete y’indege RwandAir yasinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 160 z’Amadolari ya Amerika na Banki yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, PTA Bank, zigamije kwagura ibikorwa bya by’iyo sosiyete.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 25 Kamena, azafasha RwandAir kwagura ingendo isanganwe, igura indege ebyili zo gutwara abagenzi, Airbus A330-200 na A330-300.

Umuyobozi mukuru wa RwandAir, John Mirenge, yavuze ko izi ndege zizafasha kugeza ingendo aho zikenewe, itange serivisi nziza ku bakiliya cyane ku murongo uri kwaguka cyane werekeza muri Aziya n’ u Bushinwa.

Yagize ati “Ku ruhande rw’iyi sosiyete y’indege, dushimishijwe cyane no kuba dufite PTA Bank nk’umufatanyabikorwa wo kwiringira mu iterambere ryacu. Izi ndege nshya zigomba kudufasha kunoza no kwagura ibikorwa byacu, no gutanga serivisi ku rwego rw’isi kurenza aho twageraga.”

Umuyobozi wa PTA Bank, Admassu Tadesse, yagize ati “Dushimishijwe no kugera kuri aya masezerano yo gufasha RwandAir, n’iterambere ry’u Rwanda, ibikorwaremezo no gutwara abantu bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda, 2020.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, yavuze ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu kidakora ku nyanja, rudakumiriwe no kugendwa n’indege.

Yagize ati “Iterambere ryacu rigomba guhuzwa n’ikindi gice cy’isi binyuze muri iri shoramari, bizatuma habaho ubukerarugendo, kohereza ibicuruzwa mu mahanga, no guhindura Kigali izingiro ry’ubucuruzi.”

RwandAir ni kimwe mu bigo by’indege bito muri Afurika, gusa ikaba iri gukura mu buryo bwihuse. Igera mu mijyi cumi n’irindwi yo mu Burengerazuba, Uburasirazuba n’Amajyepfo ya Afurika kimwe n’Uburasirazuba bwo hagati.

RwandAir kandi irateganya kubona indege yayo ya kabiri ya Bombardier Q400NextGen uyu munsi, ikaba yaratumije n’izindi ebyili nshya za Airbus A330s zitegerejwe mu mwaka utaha w’2016.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages