Indege nshya yo mu bwoko bwa Bombardier Q400 Next Gen yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane ahagana saa 17:15 ivuye muri Canada, ni iya Kabiri yo muri ubu bwoko iyi sosiyete ifite nyuma y’indi imwe yari isanganwe.
Bombardier Q400 Next Gen yaguzwe na Leta y’u Rwanda muri gahunda zo gufasha RwandAir kwagura ingendo yari isanzwe ikora hirya no hino muri Afurika.
Iyi ndege y’imyanya 67 ifite ubushobozi bwo gukora ingendo ngufi z’ahantu h’amasaha agera kuri atatu ashobora no kurenga ariko akenshi ikora neza iyo ari urugendo rutayisaba kurenza amasaha ane.
Ni indege ibereye ingendo nk’izo kuva i Kigali kugera muri Ethiopia mu mujyi wa Addis Ababa, ndetse n’imwe mu zishobora kwifashishwa mu ngendo zijya i Kamembe kuko idakenera ikibuga kirekire iyo igiye kugwa.
Umuyobozi mukuru wa RwandAir, John Mirenge, avuga ko iyi ndege igiye gufasha iyi kompanyi gukora ingendo mu bindi bice itari isanzwe igeramo.
Yagize ati “ Biraduha izindi mbaraga zo kongera kujya mu yindi mijyi tutashoboraga kujyamo kuko iyo ufite indege biguha imbaraga zo kuba wagera n’ahandi utageraga.”
Iyo sosiyete irateganya kwagura ingendo zayo igatangira kujya i Luanda muri Angola, i Harare muri Zimbabwe, Bamako muri Mali, Khartoum muri Sudani n’ahandi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo, Dr Alexis Nzahabwanimana, avuga ko Leta izakomeza gufasha RwandAir mu bikorwa byo kwagura ingendo yakoraga.
Yagize ati “ RwandAir ni ikigo gikora neza gikorera ibintu ku gihe, gishimwa n’abagenzi n’Imiryango Mpuzamahanga mu by’indege niyo mpamvu muri Leta dukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo itere imbere tuyifasha kugura izindi ndege kugira ngo yagure aho ikorera, yagure ingendo kuko nibwo izashobora gukora neza no kurushaho kwishakamo ubushobozi.”
Air Bus ishobora gutwara abarenga 200 yitezwe umwaka utaha
Iyi sosiyete yiteze kuzabona izindi ndege ebyiri nini kurusha izo yari isanganwe zo mu bwoko bwa Air Bus 330 zizagera mu Rwanda kuva muri Nzeli 2016 bityo ibashe gukora ingendo ku yindi migabane yo ku Isi.
Izo Air Bus zitezwe mu mwaka utaha imwe izaba ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 244, indi itwara 274.
Kugeza ubu, indege nini RwandAir ifite ishobora gutwara abagenzi 154.
Bombardier Q400 Next Gen yiyongereye ku zindi zirindwi RwandAir yari ifite biha iyi sosiyete ubushobozi bwo gutwara abagenzi 832 icya rimwe.
Amafoto: Nyabyenda Jean Baptitse


















TANGA IGITEKEREZO