00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RwandAir yakoze impinduka mu rugendo rwa Bruxelles - Kigali

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 17 October 2017 saa 10:42
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Indege, RwandAir, cyatangaje ko guhera kuwa 31 Ukwakira, abagenzi bayo bavaga mu Bubiligi baza i Kigali batazongera kunyura i Londres nk’uko bimaze iminsi bigenda, rimwe na rimwe bikagora abagenzi.

Ubusanzwe indege ya RwandAir yajyaga iharuguka i Kigali ikerekeza i Bruxelles, ku wa Kabiri, ku wa Kane no ku wa Gatanu; ikahava ikomereza ku kibuga cy’indege cya Gatwick i Londres, ikahahaguruka yerekeza i Kigali mu rugendo rusa na mpandeshatu.

Gusa byajyaga bisaba abagenzi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahagurukiye i Bruxelles kubanza gusaba visa ngo bemererwe kunyura mu Bwongereza, bitewe n’uko ibihugu byabo bitabarizwa mu gice cy’u Burayi kigizwe n’ibihugu byahaye rugari urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa, serivisi, imari, no gutura muri kimwe muri byo, EEA (European Economic Area).

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RwandAir, Chance Ndagano yagize ati “Twizeye ko gahunda nshya izazana impinduka mu ngendo z’abakiliya bacu bava i Bruxelles ndetse tukazakomeza gahunda isanzwe aho abagenzi bava i Londres bahagarara inshuro imwe i Bruxelles.”

Abagenzi baturukaga mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda basabwaga visa yo kunyura mu Bwongereza nk’inzira (transit visa) uretse umuntu wenyine ufite icyangombwa cyo gutura mu gihugu kiri muri EEA cyangwa u Busuwisi.

Kuva mu Bubiligi ukanyura mu Bwongereza nta nkomyi kandi byemerwaga abagenzi bafite visa yo mu rwego rwa D yo mu gihugu kiri muri EEA cyangwa mu Busuwisi.

Kugeza mu mwaka ushize EEA yari igizwe n’ibihugu 31 birimo 28 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’ibihugu bitatu muri bine bigize Umuryango w’Ibihugu byafunguriranye Ubucuruzi (European Free Trade Association: EFTA) aribyo Iceland, Liechtenstein na Norvège.

U Busuwisi bubarizwa muri EFTA ariko ntabwo bwigeze bwinjira muri EEA, ahubwo basinyanye amasezerano EU bwemererwa kuba umwe mu bagize isoko rusange.

Ahatangirwa Serivisi za RwandAir ku kibuga cy'indege cya Zaventem

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages