Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere muri RwandAir, Patrick Manzi, yavuze ko iri gabanuka ryabayeho mu rwego rwo gufasha abashyitsi kugenda neza mu mutuzo.

Icyakora avuga ko uzagerwaho n’iri gabanuka, agomba kwerekana ko urugendo rwe rugiye mu nama kandi akaba yamaze gufata itike no kuyishyura bitarenze kuwa 8 Nyakanga.

Manzi yatangaje ko amatariki y’urugendo rw’uzagerwaho n’izi mpinduka agomba kuba hagati ya 5-23 Nyakanga, kandi ugabanyirizwa akabanza kwerekana muri RwandAir ubutumire yahawe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Nibura abashyitsi basaga 3000 bo mu rwego rwo hejuru bitezwe kwitabira inama ya AU, inategerejwemo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 50.

Kugeza ubu RwandAir igera mu byerekezo by’ingendo 17 birimo; Nairobi, Entebbe, Mombasa, Bujumbura, Lusaka, Juba, Douala, Dar-es-Salaam, Kilimanjaro, Johannesburg, Dubai, Lagos, Libreville na Brazzaville.

Muri uku kwezi RwandAir yongeye guhabwa icyemezo n’ishyirahamwe mpuzamahanga rishinzwe ingendo z’indege (IATA), kiyiha uburenganzira ndakumirwa bwo gukora.

Kiyemerera kwihuza n’andi masosiyete y’indege bakiyemeza gusangira ibyerekezo by’ingendo cyangwa bakagirana ubundi bufatanye n’amasosiyete yose ari muri IOSA.