00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shokola zakozwe n’uruganda Mars zishobora gukumirwa ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 29 February 2016 saa 07:36
Yasuwe :

Abanyarwanda bakunda kurya shokola (chocolat) n’ibindi bikorwa n’uruganda rw’Abanyamerika rwa Mars baraburirwa kudakomeza kubigura muri iyi minsi, nyuma yo kuzisangamo agace ka pulasitiki gakumirwa ku masoko mpuzamahanga.

Mu gusuzuma neza niba ibicuruzwa bohereje ku isoko bifite ubuziranenge, uruganda rukora shokola za Mars rwasabye ko zikurwa ku masoko yose zikagarurwa mu ruganda.

Ibi bije nyuma y’aho umukiriya wabo wo mu Budage asanzemo uduce twa pulasitiki muri bimwe mu bizigize.

Mars yasabye ibihugu bigera kuri 55 byoherejwemo izo shokola, kuzigarura abaziguze bagasubizwa amafaranga yabo.

U Rwanda ntiruri ku rutonde rw’ibihugu byasabwe gusubizayo izo shokola, icyakora ni kimwe mu bihugu bigaragaramo ibicuruzwa by’uruganda Mars birimo na shokola.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge mu Rwanda (RSB) buvuga ko uretse kubibona mu bitangazamakuru nta nyandiko isinyweho n’uruganda barabona ihagarika ibi bicuruzwa, ariko ko bakimara kubimenya batangiye isuzuma kuri shokola zagaragaye ku isoko ry’u Rwanda ngo barebe niba nta kibazo zifite.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB Philip Nzaire, aganira na IGIHE yagize ati “Turacyasuzuma ngo turebe niba ibicuruzwa bivugwaho icyo kibazo koko bigifite, ndetse niba hari ingaruka byatera, ariko nanone ako gace ka plastique ntikaba karagiye muri shokola zose.”

Nzaire akomeza avuga ko ubusanzwe ibicuruzwa bivuye hanze bibanza gusuzumwa harebwa niba byujuje ibisabwa, hakibandwa ku bigomba kuba bibikoze, hakanarebwa ingaruka byagira ku buzima bw’umuntu.

Nubwo avuga ko nta tangazo ririho umukono ry’uruganda rwa Mars bari babona, yaburiye abaturage kudakomeza kuzigura.

Ati “Abantu baba baretse gukomeza kuzigura mu rwego rwo kwirinda ko byabagiraho ingaruka mu gihe zaba zifite ibyo bibazo.”

Anasaba uwabonamo akantu gafitanye isano n’ikibazo kigaragara kuri izo shokola kubibamenyesha.

RSB ivuga ko bari mu igenzura, ngo rigize ibimenyetso ritanga bahita bazihagarika mu buryo bweruye.

Muri shokola hasanzwemo agapande ka 15cm ka plastique

Ibitangazamakuru binyuranye bivuga ko itangazo mpuzamahanga risaba ko izi shokola zasubizwa ku ruganda ryatanzwe kuwa Kabiri w’icyumweru gishize.

Kuwa Gatatu Umuyobozi w’uruganda rwa Veghel mu Buholandi Jack Tabbers, ari naho iyasanzwemo ikibazo yakorewe, yavuze ko ikibazo cyakomotse ku bikoresho byifashishwa bakora izo shokola, kandi ko zahise zihagarikwa.

Yagize ati “Ntitwakwizera ko nta kandi gace ka plastique kaba karagiye no mu bindi bicuruzwa byose bikorerwa mu nzira imwe n’iriya shokola. Ni uburyo bwo kwirinda mbere ingaruka byatera.”

Muri rusange uruganda rwa Mars ruvuga ko shokola zifite ikibazo cy’ubuziranenge ari izizarangiza igihe kuva muri Kamena 2016 kugera muri Mutarama 2017.

Agace ka plastique gatukura kasanzwe muri shokola za Mars gafite umurambararo(Diametre) wa santimetero 15 (15cm).

Kugeza ubu uruganda rwa Mars ntiruragaragaza amafaranga bizarutwara mu gusuzuma ubuziranenge bw’izi shokola n’igihombo bizateza.

Shokola za Mars zishobora guhagarikwa mu Rwanda
Ukuriye ishami rishinzwe iyubahirizwa ry'ubuziranenge muri RSB, Philip Nzaire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages