Smart Nkunganire System ni urubuga rukoreshwa mu koroshya imicungire ya gahunda y’igihugu ya Nkunganire, ifasha abahinzi kubona imbuto n’ifumbire byunganiwe. ibafasha.
Muri iri koranabuhanga rivuguruye byitezwe ko abahinzi bazahuzwa n’ abaguzi b’umusaruro wabo , bakabona serivise z’ubukangurambaga, iz’imari kubufatanye n’ama banki , ndetse na serivise z’ubwishingizi bw’ibihingwa ku bufatanye n’ibigo by’ ubwishingizi, byose bishingiye kw’ikoranabuhanga rigezweho rishyira umuhinzi ku isonga.
Smart Nkunganire System(SNS) yakozwe muri 2017, ku bufatanye bwa BK Techouse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ ibikomoka ku matungo RAB, ikaba ari urubuga rwagutse abahinzi batumirizaho imbuto n’ifumbire byunganiwe na leta , babanjije kwiyandikisha bakoresheje telefoni kuri *774# bagakurikiza amategeko n’amabwiriza.
Kugeza ubu iyi gahunda ifasha abakora imishinga y’ubuhinzi bagera ku 1000 kugura ifumbire n’imbuto ku giciro gito bunganiwe na leta nabo bakayigeza ku bahinzi bagera kuri miliyoni 1.2.
Umuyobozi Mukuru wa BK Techouse, Claude Munyangabo, yahamagariye abahinzi, abatanga serivisi z’imari ndetse n’abageza umusaruro w’ubuhinzi ku masoko kugana iyi gahunda ya SNS, kugira ngo babashe kugerwaho n’ibi byiza byose.
Yagize ati “Turatumira abantu bose bifuza gufatanya natwe ko badusangiza ubushake bafite maze bugakorerwa ubugenzuzi, komite ibishinzwe ikareba niba bujuje ibisabwa bakabona kuyinjiramo.”
“Ushaka kwinjira muri iyi gahunda azasobanura byimbitse amakuru ajyanye n’umushinga we, serivisi azajya atanga izakorana na BK Techouse, anerekane uburyo ubwo bufatanye buhura neza n’ibyo BK Techouse isaba.”
Yakomeje avuga ko abashaka kwinjira muri ‘Gahunda ya Nkunganire’ bazerekana ubunararibonye bafite ku isoko ryo mu Rwanda no mu ry’Afurika y’Uburasirazuba, berekane umushinga wari usanzweho ariko ushobora guhura n’ibyo SNS isaba.
Bazerekana kandi ubushobozi afite bwo kuba yakorana na zimwe muri gahunda za SNS, ndetse anagaragaze ubwoko bw’ubufatanye yifuza kugirana na BK Techouse.
Abakeneye kumenya byimbitse ibyerekeranye n’iyi gahunda bazabisanga ku rubuga rwa BK Techouse www.bktechouse.rw, cyangwa se babandikire kuri email yabo [email protected] cyangwa kuri nimero +250 788143636.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!