00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sobanukirwa imiterere y’amadeni u Rwanda rufite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 July 2025 saa 03:24
Yasuwe :

Imibare ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko kugeza mu Ukuboza 2024, u Rwanda rwari rufite amadeni angana na 78,7% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, avuye kuri 73,5% yari ariho mu mwaka wabanje.

Inguzanyo zose igihugu gifite zingana na miliyari 14.781,9 Frw. Muri zo igice kinini ni inguzanyo zituruka hanze ziganjemo iziciriritse zishobora kwishyurwa mu gihe kirekire kandi ku nyungu nto.

Ubusanzwe inguzanyo ziciriritse ni zo ibihugu bikunda gufata kuko ziba ziri ku nyungu nto cyane. Akenshi izi nguzanyo inyungu zazo ziba ziri hagati ya 0% na 1,5%.

Ikindi cyiza cyazo ni uko igihugu kizifashe kiba gifite igihe kinini cyo kwishyura. Hari aho usanga zishobora kwishyurwa hagati y’imyaka 20 na 40. Ikindi ni uko iyo igihugu kizifashe, gihabwa igihe gihagije cyo kwisunganya mbere yo gutangira kwishyura, akenshi kuzishyura bitangira hagati y’imyaka icumi na 20.

Ibyiza byazo ni uko ari inguzanyo zifatwa zigamije ibikorwa by’iterambere. Urugero nk’imishinga y’ibikorwaremezo, ubuzima, uburezi, kurengera ibidukikije n’ibindi.

Izi nguzanyo kandi zifasha igihugu kwigobotora imyenda iremereye iterwa n’inyungu iri hejuru kuko zo zishyurwa ku nyungu nto, ariko mu gihe kirekire. Zinafasha kandi ubukungu bw’igihugu kudahungabana ahubwo bugatera imbere byihuse.

Imiterere y’inguzanyo u Rwanda rufite

Inguzanyo zituruka mu mahanga u Rwanda rufite, zingana miliyari 11.846 Frw, bingana na 80,1% by’inguzanyo zose igihugu gifite. Muri zo, igipimo kinini ni iziciriritse zingana na miliyari 10.392 Frw.

Muri izo ziciriritse harimo izatanzwe na Banki y’Isi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere n’Ikigega cy’Isi cy’Imari, zibarirwa mu cyiciro cy’izitangwa binyuze mu bigo mpuzamahanga by’imari, zingana na miliyari 8.885 Frw.

Izindi zisigaye ni izatanzwe ku bufatanye bw’ibihugu zingana na miliyari 1.506 Frw.

Inguzanyo z’ubucuruzi igihugu gifite zo ntiziri mu cyiciro cy’iziciriritse. Zihariye 9,8% by’inguzanyo zose aho zifite agaciro ka miliyari 1.454 Frw.

Mu nguzanyo zo hanze igihugu gifite, harimo n’izafashwe n’ibigo bikora ubucuruzi bishamikiye kuri leta, nka RwandAir aho kugeza ubu ifite umwenda wa miliyoni 66,8 z’amadolari zirimo miliyoni 49,2 z’amadolari z’umwaka ushize.

Inguzanyo z’imbere mu gihugu u Rwanda rufite zingana na miliyari 2.935,9 Frw bingana na 20% by’inguzanyo zose. Inyinshi ni izafashwe mu izina rya guverinoma, mu gihe izindi zafashwe n’ibigo bishamikiye kuri leta.

Iyo bavuze inguzanyo z’imbere mu gihugu, ni izifatwa ahanini binyuze mu mpapuro mpeshwamwenda zishyirwa ku isoko na Banki Nkuru y’Igihugu.

Mu ngengo y’imari ya 2025/26, inguzanyo z’amahanga zingana na Miliyari 2.151,9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inguzanyo u Rwanda rufite zikoreshwa mu mishinga y'iterambere ku buryo ubukungu bw'igihugu bwihuta kurushaho
Inguzanyo u Rwanda rufata ruzikoresha mu bikorwa byinshi by'iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages