00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sonia Rolland winjiye mu bworozi bw’inzuki, yasobanuye uko bwaba isoko y’ubukungu

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 March 2023 saa 03:05
Yasuwe :

Sonia Rolland Uwitonze wegukanye ikamba rya Miss France mu 2000, yatangaje ko agiye guhagarika ibikorwa yakoraga mu muryango yashinze witwa ‘Maisha Africa’ akinjira mu bindi bikorwa birimo ubworozi bw’inzuki, akaba yaranatangiye kubitoza abagore bo mu Rwanda.

Uyu mubyeyi w’abana babiri, yinjiye mu by’ubuvumvu binyuze mu bikorwa bya sosiyete OFA (Observatoire Français d’Apidologie) yashinzwe na Thierry Dufresne mu 2014. Umwaka ushize ni bwo watangiye gukorera mu Rwanda, Sonia Rolland ahabwa inshingano zo kureberera ibikorwa byawo.

Kuri uyu wa 3 Werurwe ubwo yasuraga Ibitaro bya Ruhengeri aho yagiye atanga ubufasha mu ishami ry’ubuvuzi bw’abana bavukanye ibibazo, niho yavugiye ko ibi bikorwa azabihagarika muri uyu mwaka akiyegurira iby’ubuvumvu.

Uretse mu Bitaro bya Ruhengeri, Sonia Rolland yatanze ubufasha ku bana b’imfubyi abubakira inzu, yubaka ishuri ry’inshuke mu Bugesera, ibibuga by’imikino no mu bindi byahinduye ubuzima bw’abana n’abegereye aho byakorewe bose.

Yavuze ko icyiza atari ugufasha umuntu mu buryo buhoraho ahubwo iyo yubakiwe ubushobozi bwo kwifasha ari byo by’ingenzi.

Ati “By’umwihariko nk’abana bireraga hari abo twafashije kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, abandi babona imashini zidoda mu rwego rwo kubafasha kwifasha ubwabo.”

“Ni yo mpamvu natangiye kwinjira mu yindi mishinga hano mu Rwanda kubera ko nibwira ko niba naratangiranye na ‘Maisha’ ari byiza ko nkomeza n’ikindi kintu gitandukanye. Natangiye gukorana na Observatoire Francaise d’Apidologie, iteza imbere ubworozi bw’inzuki kubera ko inzuki ari udusimba duto dufasha mu gutuma urusobe rw’ibinyabuzima rudahungabana kandi n’ubuzima bwacu bubyungukiramo.”

Kuri ubu hamwe na OFA, mu Rwanda hashinzwe ibigo bihugurira abagore gukora ubuvumvu. Kimwe kiri i Musha mu Karere ka Rwamagana, ikindi kikaba mu Karere ka Musanze.

Abagore batangiye guhugurwa nibarangiza bazahabwa imizinga ya kijyambere batangire ubworozi ndetse na bo babigeze ku bandi.

Sonia Rolland yavuze ko mu Rwanda hari amahirwe menshi y’uko ubuvumvu bushobora guteza imbere ababukora mu gihe baba bahinduye bakava mu bwa gakondo.

Ati “Ikibazo gikomeye ku bworozi bw’inzuki bukozwe mu buryo bwa gakondo ni uko mu gihe cyo guhakura habaho kwangiza mu buryo bwa burundu, aho uruyuki ruba. Ariko umuzinga wa kijyambere ni nk’akazu gato, aho uruyuki ruba nta wuhakomakoma. Inzu y’uruyuki ntikorwaho, ibyo ni byo tuzigisha abavumvu hano, bizatuma umusaruro wabo wiyongera.”

Yanavuze ko hakwiye kubaho uburyo bwo gutandukanya ubuki bitewe n’ubwoko bw’ibiti bikikije aho zororewe kuko bifasha mu kububonera isoko.

Ikindi ni uko aborozi bakwiye kumenya ko ikoreshwa ry’imiti iterwa mu bihingwa ryangiza inzuki mu gihe nyamara ari udusimba dufasha mu buryo bubiri; gutanga umusaruro w’amafaranga no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati “Nzashishikariza abantu kumva ko iyo ukijije uruyuki uba ukijije abantu, ibibazo byo kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere abantu bagomba kugira ibyabo. Igihe kirageze ngo dushyire imbaraga muri ibyo. Murakora mubone amafaranga kandi mugire n’uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.”

Mu bikorwa bya OFA harimo gushyigikira ubworozi bw’inzuki mu Rwanda no gukora ubushakashatsi ku kamaro ka bimwe mu bibugize ku buzima bwa muntu.

Hazaba harimo n’ibikorwa byo gutunganya ubuki bikorewe mu Rwanda ku buryo bujyanwa ku masoko mpuzamahanga butunganyijwe.

Sonia Rollanda yavuze ko agiye guhagarika ibikorwa by'Umuryango Maisha Africa
Sonia Rolland yerekeje amaso mu by'ubworozi bw'inzuki hagamijwe gutanga umusanzu mu kubungabunga urusore rw'ibinyabuzima no kubakira ubushobozi abagore
Aborozi b'inzuki bagirwa inama yo gukoresha imizinga ya kijyambere/ Ifoto ya Franck Axel
Imwe mu mizinga y'agabore borora inzuki i Musha mu Karere ka Rwamagana/ Ifoto ya Franck Axel
OFA Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda umwaka ushize/Ifoto ya Franck Axel
Sonia Rolland (iburyo) na Thierry Dufresne washinze sosiyete OFA yita ku bworozi bw'inzuki/ Ifoto ya Franck Axel ku kigo cy'amahugurwa i Musha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages