Aba batekinisiye baturutse mu turere dutandukanye, batangiye guhugurwa guhera mu 2014. Bize kubaka ingomero nto zitanga umuriro w’amashanyarazi, bakaba bahawe impanyabushobozi zabo kuri uyu wa 27 Kamena 2018.
Umwe mu barangije aya mahugurwa, Uwizerwa Jean Marie Vianney, yatangaje ko yamwunguye byinshi kandi ko we na bagenzi be biteguye gusangiza ibyo bungutse abandi, bakazifashisha ubwo bumenyi mu kongera amshanyarazi mu gihugu.
Yagize ati “Aya mahugurwa yaje atwongerera ubushobozi mu bumenyi n’ibikoresho. Kuko kuri ubu, ibikoresho dukoresha tubasha kubyikorera. Aya mahugurwa yari agamije gutegura aba bakora ingomero ku buryo bavamo inzobere zibasha no kwikorera ibikoresho kandi birambye kugira ngo n’ibikoresho twatumizaga mu mahanga n’ibyo twikoreraga bitari byiza tubashe kubikorera hano kandi tubinoze."
"Muri make Abanyarwanda bashonje bahishiwe kuko umuriro twawubonaga bikozwe n’abanyamahanga, ubu noneho ibikoresho bizajya bikorwa natwe tubyigishe abana b’abanyarwanda n’abanyarwanda babone umuriro urambye.”
Mugenzi we Uwihoreye Samuel yabwiye IGIHE ko batangiye gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe, bubaka urugomero rw’amashanyarazi rwitezweho gucanira ingo 320 muri Karongi.
Yagize ati “Dufite umushinga wa Mukungu wa KW 21 uherereye mu Murege wa Mutuntu muri Karongi, ikintu cyose kiriho cyakorewe mu Rwanda.”
Aba batekinisiye bahurijwe hamwe bakora ikigo cyubaka ingomero nto zitanga umuriro w’amashanyarazi yitwa EAPICO Hydro-Developers.
SNV ni umuryango w’Abaholandi washinzwe 1965 utera inkunga ibikorwa by’iterambere; birimo ubuhinzi, amazi, isuku n’isukura n’umuriro w’amashanyarazi.
Ku isi yose ukorera mu bihugu 38 harimo n’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO