00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Soudan: Hasinywe amasezerano akuraho amakimbirane ashingiye ku ruzi rwa Nil

Yanditswe na

Victor Dusabe

Kuya 24 March 2015 saa 06:39
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu bya Misiri, Ethiopia na Sudan bashyize umukono ku masezerano akuraho amakimbirane ashingiye ku mikoreshereze y’amazi y’uruzi rwa Nil ndetse n’iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi muri Ethiopia.

Ayo masezerano yashyiriweho umukono i Khartoum umurwa mukuru wa Soudan, asinywa na Abdul Fattah al-Sisi Perezida wa Misiri, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Halemariam Desalegn ndetse na Omar al-Bashir wa Sudani.

Abo bayobozi bose bakiriye neza ayo masezerano banarebera hamwe filimi igaragaza uko urwo rugomero ruzafasha ibihugu bitandukanye.

Amashanyarazi azava kuri urwo rugomero bitewe n’ingano yayo azacuruzwa no mu bindi bihugu birimo n’u Rwanda.

Ethiopia ishyigikiwe n'ibihugu byo muri Afurika y'uburasirazuba ku kubaka urwo rugomero

Iki gikorwa cyo kurwubaka Ethiopia igishyigikiwemo cyane n’ibihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Kenya n’u Burundi na byo bikora ku ruzi rwa Nili.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Halemariam Desalegn yabwiye Reuters ko urwo rugomero ntacyo ruzahungabanya.

Ubusanzwe Misiri ntiyifuzaga kubona Ethiopia yubaka urugomero kuri Nil bitewe n’uko amazi agera muri icyo gihugu yahita aba make nk’uko byakunze kugarukwaho, ariko Ethiopia yo ikemeza ko amazi azakoreshwa ntacyo azabangamira ku bindi bihugu.

Hagendewe ku masezerano yo mu gihe cy’Ubukoloni, Misiri na Sudani bigomba kugira uruhare runini ku ruzi rwa Nil.

Uwahoze ari Perezida wa Misiri, Mohamed Morsi, yakunze kuvuga ko atifuza intambara ariko atazanemera ko iyubakwa ry’urugomero ryabangamira amazi yo mu Misiri.

Ibi bihugu bitatu byarebanaga ay'ingwe ku mazi y'uruzi rwa Nil afatwa nk'inkingi ya mwamba y'ubuzima mu Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages