00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

South African Airways igiye kwirukana abakozi bose kubera ibihombo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 April 2020 saa 11:15
Yasuwe :

Sosiyete y’Indege ya Afurika y’Epfo, South African Airways, irateganya kwirukana abakozi bayo bose bagera ku 4700 nyuma y’uko Guverinoma itangaje ko itazongera kuyiha amafaranga ayifasha kuzahura ibikorwa kubera ibihombo yagiye igira.

Bloomberg yatangaje ko South African Airways iri kwiga uburyo yasezerera abakozi bayo mu mpera za Mata uyu mwaka. Ni nyuma y’uko gahunda yari yaragejeje kuri Guverinoma y’uburyo yazahura ubukungu yanzwe.

Abakozi bazahabwa umushahara wabo w’ukwezi wongereyeho umushahara w’icyumweru kuri buri mwaka wose bari bamaze mu kazi. Mu yandi magambo, umukozi wari umaze imyaka 30 mu kazi azabona nibura umushahara w’amezi umunani. Kugira ngo abakozi bahabwe aya mafaranga, birasaba ko iyi sosiyete igurisha imwe mu mitungo yayo.

Ubuyobozi bw’iyi sosiyete ubu buri muri gahunda yo kugurisha imitungo irimo indege, aho bwaparikaga ku bibuga bitandukanye nka Heathrow Airport mu Bwongereza n’ibindi.

Iyi sosiyete yari imaze imyaka myinshi mu bihombo kuko itigeze ibona inyungu kuva mu 2011. Guverinoma yagiye iyifasha kenshi ngo izahuke ariko ntacyo byatanze. Ubu birasa n’aho ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus ku masosiyete y’indege zongereye umusonga mu gisebe.

Ibihombo bitumye South African Airways ijya mu marembera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages