00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Suède yateye inkunga y’asaga miliyari ebyiri ikigo AFR

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 27 November 2015 saa 04:10
Yasuwe :

Ikigo cya Suède gishinzwe Ubufatanye mu iterambere mpuzamahanga, ’Swedish International Development Cooperation Agency, SIDA’, cyasinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 2,9 z’amadolari ya Amerika, asaga miliyoni ebyri z’amafaranga y’u Rwanda n’Ikigo cyorohereza abantu kubona serivise z’imari mu Rwanda, Access to Finance Rwanda (AFR).

Iyi nkunga ya Suède ni icyiciro cya kabiri mu bikorwa bya AFR ikazakoreshwa muri 2016 kugeza mu 2020.

AFR yitezweho kongera no gukoresha uburyo bwo kwizigamira ku bantu baciritse cyane cyane abagore.Intego nyamukuru ni ukugera ku bantu 1,440,000 bazungukira muri iyi gahunda, barimo abagore 826,500.

Ushinzwe ibikorwa muri Ambasade ya Suède mu Rwanda, Maria Håkansson yagize ati ”Suède ishishikajwe no guteza imbere ubukungu mu Rwanda, ubu bufatanye na AFR buzatanga amahirwe yo gukorana n’abantu batandukanye kugira ngo umusaruro mwiza w’iterambere ugerweho. Kuba 60% by’abagenerwabikorwa ari abagore, ni uko bijyanye na gahunda yacu yo kwita ku iterambere ry’abagore, ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda ya Suède yo guteza imbere abagore mu mahanga.”

Ubwo hashyirwaga umukono kuri aya masezerano, ushinzwe imiyoborere muri AFR, Judith Aguga Acon, yagize ati “AFR yemera ko serivise zo kwizigamira zigomba gushingira ahanini ku bantu baciriritse ku buryo abakene bashobora kugira uruhare ndetse bakanungukira ku iterambere ry’u Rwanda.

Dukorana na za SACCO, banki z’ubucuruzi zitandukanye, ibigo biciriritse byo kwizigamira, ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’itumanaho ndetse na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo guharanira iterambere mu ngeri zitandukanye zo kwizigamira mu Rwanda.”

Imikorere itanga umusaruro no guteza imbere imibereho myiza y’abakene ni bimwe mu byo Suède yiyemeje mu mikoranire n’u Rwanda igamije iterambere.

Gufashwa kwizigamira, gusaba inguzanyo n’ubwishingizi ni ngombwa kugira ngo ubukungu bwiyongere cyane cyane mu gufasha abaciriritse gutangira ndetse no guteza imbere ubucuruzi bwabo.

Ikigo gishinzwe gufasha abantu kubona serivise z’imari mu Rwanda, gifite intego yo gufasha abagore n’abagabo bakennye kwizigamira ndetse no guteza imbere imibereho yabo.

Si iyi nkunga yonyine AFR imaze kwakira, kuko yanakiriye iy’Ikigega mpuzamahanga cy’Iterambere (DFID), iya Banki y’Iterambere y’u Budage (KfW) ndetse n’iya Banki y’Isi.

Judith Aguga, ushinzwe imiyoborere muri AFR na Mikael ushinzwe ubufatanye mu iterambere ry'u Rwanda muri Amabsade ya Suede mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages