Iyi poromosiyo izatangira tariki ya 21 Ugushyingo 2019 igere tariki ya 31 Ukuboza 2019, izafasha Abanyarwanda batunze Canal+ kuryoherwa na ‘bouquet’ y’ibihumbi 53Frw.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019, Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Canal+, Tuyishime Alain, yavuze ko buri muntu utunze Decodeur ya Canal+ uzajya ugura ifatabuguzi rya 7,500Frw, irya 15,000 Frw, 18,000 Frw, 27,000 Frw n’irya 53,000 Frw azajya ahabwa poromosiyo.
Yakomeje agira ati “kuva ku itariki ya 21 Ugushyingo kugeza 31 Ukuboza 2019 umuntu uzajya ugura ifatabuguzi rya Canal+ iryo ariryo ryose azajya ahabwa ifatabuguzi rya Tout Canal kabone nubwo yaba amaze imyaka itanu nta fatabuguzi agura cyangwa yaguraga bihoraho.”
Uretse iyi poromosiyo Canal+ yahaye abakiliya bayo, Tuyishime avuga ko ubu hari n’indi shene nshya igaragara kuri ‘Decodeur’ za Canal+ yitwa “Cuisine”, izajya itambutswaho amasomo agamije kwigisha abantu guteka.
Muri uyu mwaka wa 2019, Canal+ yibarutse shene nshya 10 zigaragara kuri Decodeur zayo ndetse biteganyijwe ko umwaka utaha wa 2020 ziziyongera.
Uretse kugaragaza amashusho meza, decodeur za Canal+ zifite umwihariko urimo izishobora gufasha abakiliya kugenzura ibirimo kuba imbonankubone, wenda udafite nk’umwanya wo kwicara impande ya televiziyo ikabifata ukaza kubireba uhugutse uhereye aho byari bigeze.



Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique




Ibitekerezo 0