00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

COGEBANQUE irashishikariza abayigana gukoresha mudasobwa na telefoni kubona serivisi zayo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 November 2013 saa 07:54
Yasuwe :

Mu rwego rwo gushimisha abakiriya ba banki ya COGEBANQUE bari mu mpande z’igihugu, abakozi ba COGEBANQUE n’abahanzi Urban Boyz bari gusobanurira abagenerwabikorwa uburyo bwo gukoresha telefoni zigendanwa na mudasobwa bakabona serivisi z’iyi banki iri mu ntara zose z’u Rwanda.
COGEBANQUE ni umuterankunga ukomeye (Top Sponsor) wa Tour du Rwanda 2013 aho banahemba umukinnyi wabaye uwa mbere ahaterera.
Mukabanana Theonestine ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya COGEBANQUE, avuga ko muri Tour (…)

Mu rwego rwo gushimisha abakiriya ba banki ya COGEBANQUE bari mu mpande z’igihugu, abakozi ba COGEBANQUE n’abahanzi Urban Boyz bari gusobanurira abagenerwabikorwa uburyo bwo gukoresha telefoni zigendanwa na mudasobwa bakabona serivisi z’iyi banki iri mu ntara zose z’u Rwanda.

COGEBANQUE ni umuterankunga ukomeye (Top Sponsor) wa Tour du Rwanda 2013 aho banahemba umukinnyi wabaye uwa mbere ahaterera.

Mukabanana Theonestine ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya COGEBANQUE, avuga ko muri Tour du Rwanda ya 2013 bari gushishikariza abakiriya babo uburyo bugezweho bwo kubona serivisi za COGEBANQUE batageze kuri banki.

Mukabanana yagize ati: "Dufite uburyo bwa WEB-Banking aho wareba kuri konti yawe wifashishije mudasobwa; Mobile banking aho ukurikirana ibikorwa bya banki kuri telefoni wibereye iwawe cyangwa ku kazi; e-tax na e-payment ifasha umukiriya kwishyura imisoro akoresheje ikoranabuhanga adatonze umurongo kuri banki."

COGEBANQUE yatangiye gukora ku mugaragaro tariki ya 17 Nyakanga 1999 ikorera mu gihugu hose, ifite amashami 10 mu Ntara n’icyenda mu mujyi wa Kigali.

Mukabanana avuga ko bafunguriye abakiriya ba Gisozi ishami rishya kugira ngo bakomeze kwegereza Abanyarwanda serivisi za COGEBANQUE, nka banki ifite icyerekezo kandi yizewe.

Yagize ati: "Turashishikariza Abanyarwanda kutugana kuko dukora neza kuva mu 1999, turi mu gihugu hose kandi turacyagura amashami tunegereza serivisi abakiriya kuko nko ku mashami yacu usangayo ziriya serivisi zose zikorerwa kuri telephone na mudasobwa."

Kugira ngo irusheho gushimisha abakiriya bayo, COGEBANQUE iri gususurutsa abakunzi b’amagari yifashishije abahanzi bakunzwe mu Rwanda, Urban Boyz. Nyuma yo gutaramira abari kuri Sitade hatahiwe ab’i Kirehe na Rwamagana barushaho gusobanukirwa na kuyoboka serivisi za COGEBANQUE.

Mukabanana avuga ko bashatse aba bahanzi bakomeye kugira ngo bashimishe, banashimire abakiriya bakomeje kubagana, bakazabataramira aho amagare azajya anyura mu ntara zose.

Akomeza agira ati: "Gutera inkunga isiganwa nk’iri [Tour du Rwanda] ni uko uba ukomeye kuko bisaba amafaranga menshi, twereka n’abakiriya bacu ko hari n’ibindi tubagezaho baba bakunda."

Si Tour du Rwanda gusa COGEBANQUE itera inkunga kuko iri n’umuterankunga w’isiganwa ry’amamodoka, Rally des Mille Collines rizaba mu kwezi k’Ukuboza 2013 ndetse n’ibindi bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Mu mujyi wa Kigali, COGEBANQUE wayisanga mu ishami ryo ku cyicaro gikuru (mu igorofa rya mbere) muri Centenary House iruhande rw’ahaparikwa imodoka (car parking), kwa Rubangura, Ishami rya Rond Point , Nyabugogo, Remera, Kicukiro, Nyarutarama, ishami rya Prestige Banking (ku cyicaro gikuru mu igorofa rya kane) no ku Gisozi.

COGEBANQUE yazaniye abakiriya bayo itsinda ry'abahanzi Urban Boys ngo babasusurutse
MC Anita Pendo niwe ususurutsa abakiriya n'abagenerwabikorwa ba COGEBANQUE muri Tour du Rwanda
Mukabanana Theonestine ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya COGEBANQUE
Umuyobozi mukuru wungirije wa COGEBANQUE, Motafa Ouezekhti
Umuyobozi mukuru wungirije wa COGEBANQUE, Motafa Ouezekhti, ashimira Lefrancois wabaye umunyonzi mwiza mu guterera
COGEBANQUE ifasha abakiriya bayo kubona inguzanyo
Bakurikira gahunda za COGEBANQUE bataramiwe na Urban Boys
Imodoka ya COGEBANQUE mu karasisi: Caravane publicitaire nyuma y'isiganwa ry'amagare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages