Muri buri Tour du Rwanda, Cogebanque izanira agashya abakiliya bayo, umwaka ushize ikaba yari yabazaniye umuhanzi Bruce Melody umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu ndetse ikaba yari yanabashyiriyeho tombola aho benshi batahanye amagare n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Uyu mwaka uretse kuzanira abakiliya bayo uburyo bushya bwo kwakira no kohererezanya amafaranga ku giciro kiri hasi cyane, Cogebanque yanabazaniye uburyo bwo gutombola amafaranga ndetse n’abahanzi bagize itsinda rya Dream Boys ribasusurutsa uko buri gace ka Tour du Rwanda karangiye.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Cogebanque, Iyamuremye Antoine, aganira na IGIHE yagize ati "Nka banki ubu ni uburyo twashyizeho bwo korohereza abantu kubona amafaranga. Umuntu wese uri gufungura konti cyangwa akagoresha uburyo bwacu bwo kohereza no kwakira amafaranga ari kubona amahirwe yo gutombola."
Yakomeje agira ati "Twabazaniye icyuma umuntu ajyamo yafunguje konti cyangwa yohereje amafaranga bakamuha iminota noneho ayo abashije gufata akaba ariyo ye akayajyana abishaka agahita anayabitsa kuri konti ye kugira ngo ikomeze gukora. Iyi gahunda izagera ahantu hose Tour du Rwanda izagera uyu mwaka."
Abatuye i Huye bishimiye iki cyuma kibaha amafaranga bari banabonye bwa mbere.
Uwitwa Izabayo Emmanuel waganiriye na IGIHE yagize ati "Namaze gufungura konti bambwira ko hari tombola. Ni tombola nziza kuko ujya mu cyuma kirimo amafaranga uyareba bakarekura umuyaga ukayazamura wowe ukarwana no gufata ashoboka, ayo ubashije niyo aba ari ayawe. Njye nakuyemo 13500 Frw."
Konti abakiliya ba Cogebanque bari gushishikarizwa gufungura ni iyitwa ‘Itezimbere’ igezweho muri iki gihe ikaba ifite umwihariko w’uko uyitunze nta mafaranga akatwa ya buri kwezi yo kuyicunga nk’uko bigenda ku zindi konti.



















TANGA IGITEKEREZO