Ni ikirombe cya kabiri mu Rwanda gicukurwamo gasegereti nyinshi kuko kivamo nibura toni 400 ku mwaka.
Gicukurwamo ndetse kigacungwa n’ikigo gikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Gamico Ltd, cyatangiye gucukura muri iki kirombe mu 2021.
Cyavumbuwe mu 1930 kivumbuwe n’Ababiligi, nyuma yabo kigenda gicukurwa n’ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitandukanye birimo MINETAIN, SOMIRWA, REDEMI, na ROKA yagejeje mu 2015 icukura.
Gamiko Ltd yatangiye gucukura mu 2021, ubwo iki kirombe cyari kimaze imyaka igera kuri itandatu kidacukurwamo.
Kugeza uyu munsi Gamiko Ltd imaze gucukura indani (ubuvumo) butatu bwa kirometero 18, buri muri metero 140 munsi y’umusozi.
Mu bushakashatsi bwakozwe kuri iki kirombe bugaragaza ko iki kirombe nibura kikibitse toni miliyoni 3,5 zishobora gutwara imyaka 34 yo kuzicukura.
Gasegereti iva muri iki kirombe yihariye 70% by’a,abuye ahabrizwa ndetse n’andi mabuye akoreshwa mu bintu bitandukanye birimo kubaka amazu n’imihanda. .
Kugeza ubu Gamico Ltd imaze gushora agera kuri miliyoni 12,5$ muri iki kirombe cya Bashyamba.
Umuyobozi Mukuru wa Gamico Ltd, Imena Evode, yavuze ko mu mwaka ushize wa 2024 wonyine, bashoye agera kuri miliyoni 8$.
Ati “Ayo amafaranga ahanini aba ari ayo gushora mu kwagura ibikorwa, kugura ibikoresho kuko buri buvumo buriya buba bufite ibikoresho byabwo.”
Imena avuga ko kugeza ubu ikintu kibagoye ari kubona imashini zigezweho zo gukoresha muri ubu bucukuzi nk’imashini kuko n’izihari kubona ibikoresho byazo bizisimbura (spare parts) biba bigoye. Bitwara hagati y’amezi abiri na atandatu kugira ngo ubone igikoresho gisimbura icyangiritse ku mashini.
Gamico Ltd ifite abakozi 1750, barimo 84% by’urubyiruko na 14% by’abagore. Ni abakozi bakora mu byiciro bibiri (shifts).
Uwamariya Angelique, ni enjennyeri mu bijyanye no gucukura amabuye y’agaciro umaze imyaka irenga in akora muri Gamico Ltd. Yavuze ko ubusanzwe yari asanzwe akunda umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro ariko no gukora muri iki kigo byatumye abikunda kurushaho.
Ati “Njye ni byo nize ndetse ndanabikunda, ariko gukora hano muri Gamico byamfashije byinshi kuko ni ahantu bita ku mukozi. Naje nkiri ingaragu ndahashakira, iyo ubyaye baguha y’amezi atatu nk’abandi bakozi, kandi iyo umwana akiri muto baguha umwanya wo konsa no kumwitaho.”
Muri Gamico bagira gahunda yo guha abanyeshuri biga ibijyanye no gucukura amabuye y’agaciro imenyereza mwuga, bijyana na gahunda yabo yo kongera umubare w’abakozi bize gucukura amabuye y’agaciro.
Jean Paul Manirahari wiga muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST)yavuze ko byonyine gusura iki kirombe hari byinshi byamwigishije.
Ati “Nk’umunyeshuri hari byinshi nigiye aha hantu kuko naje mpura n’abantu bakora ibyo niga mu ishuri, banyereka uko hanze y’ishuri biba bimeze ku buryo bimfasha kumva neza ibyo niga.
Mu bijyanye no kwita ku kubidukikije Gamico Ltd naho ntiyatanzwe kuko nk’uko nabivuze hejuru iki kigo cyaje ari icya gatandatu kigiye gucukura amabuye muri iki kirombe. Ibi byatumye mu mirimo yacyo y’ibanze kibanza gupfuka ahacukuwe n’ibindi bigo hatakiri amabuye y’agaciro, aho hafunzwe ahantu hagera kuri 14.
Gamico Ltd kandi yateye ibiti 216,500 kuri hegitare 55, itera amaterasi y’indinganire kuri hegitari 43, ndetse amazi yose akoreshwa muri iki kirombe ni acukurwa ahaba hari gucukurwa n’amabuye ndetse akoreshwa mu buryo ashobora kongera gukoreshwa (re-usable water).
Amazi y’imvura nayo atwarwa n’amatiyo yabugenewe akabikwa mu bigega binini birenga bitanu, na yo yifashishwa mu bikorwa binyuranye muri iki kirombe.
Mu rwego rwo kwita ku bakozi mu kirombe cya Bashyamba, Gamico Ltd iha amafunguro abakozi bayo, ndetse ifite n’ivuriro rifite ibisabwa byose ndetse n’imbangukiragutabara rivura abakozi bakora hano bose ku buntu.
Kuva iki kigo cyatangira gucukura muri Bashyamba hagaragaye impanuka imwe mu 2023 yasize itwaye ubuzima bw’umuntu umwe, yatewe no gucukura ahantu hari hasanzwe hacukuye, kugeza ubu nta yindi mpanuka iragaragara muri iki kirombe.
Mu bikorwa byo gufasha abaturage baturiye iki kirombe Gamico yubatse imihanda ya kilometero 9,5, igeza ku baturage amazi meza mu midugudu icyenda, isana inzu icyenda z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ishyiraho n’ikipe y’amaguru na handball zose ziterwa inkunga na Gamico.
Amabuye y’agaciro ni umwe mu mitungo yagiye igonganisha ibihugu bishinjanya kwibana umutungo cyane cyane mu Afurika. Ibi byatumye imiryango ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku Isi ishyiraho uburyo bwiswe ‘ITSC (International Tin Supply Chain Initiative)’ bushinzwe kugenzura amabuye y’agaciro n’aho yakomotse.
Gamico Ltd nayo ntiyatanzwe mu gukoresha ubwo buryo gusa Ambasaderi Williams Nkurunziza avuga ko ahubwo ubwo buryo bwafashije abantu kumenya ko muri Afurika hari amabuye y’agaciro.
Ati “Muri Afurika hari amabuye y’agaciro menshi icyo tubura ni abantu bashinga ibigo nk’ibi byo kuyacukura. Hari nkabo mujya mwumva bavuga ngo mu Rwanda nta mabuye tugira ayo tugurisha ni ayo dukura muri Congo. Ibigo nk’ibi rero bidufasha kubanyomoza.”
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gazi, RMB, U Rwanda rufite amabuye ya gasegereti atunganywa ku kigero cya 76%, Wolfram iri hagati ya 35% na 70%, Coltan iri hagati ya 25% na 55%. Kuri zahabu ho rugeze ku gipimo cya 99,9%.
Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu 2024 rwinjirije u Rwanda agera kuri miliyari 1,75$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!