Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ikomeje gahunda yo kuvugurura inoti zikoreshwa mu Rwanda. Guverineri wayo John Rwangombwa yavuze ko inoti za 5000 n’iza 2000 zari zimaze kuba nke ku isoko, bityo hakaba hakenewe icapwa ry’izindi nshya.
Inoti yaherukaga ivugurura ni iya 500 yahinduwe yose uko yakabaye umwaka ushize, iyari yiganjemo ibara ry’icyatsi isigara yiganjemo iry’ubururu, n’ibimenyetso byayo byose birahindurwa, n’indimi ziyanditsweho ziragabanuka.
Nyuma y’iyo ya 500, itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12 Ugushyingo 2014 yemeje iteka rya Perezida rigena ishyirwaho ry’inoti nshya y’amafaranga 2000 n’iy’amafaranga 5000 zemewe mu Rwanda.
"Nta gishya ku noti nshyashya za 2000 na 5000"
Nubwo nama y’Abaminisitri yemeje iby’inoti nshya, Guverineri Rwangombwa yasobanuye ko mu by’ukuri nta noti nshya igiye gukorwa, ahubwo ari gahunda isanzwe yo kongera inoti zikaba nyinshi, kuko byamaze kugaragara ko izisigaye ari nkeya ku isoko. Guverineri Rwangombwa yagize ati“Inoti za bibiri cyane cyane iza bitanu zari zimaze gusaza, abantu barazibuze. Iyo inoti zishaje turazifata tukazitwika, n’izindi zasaza tukazikusanya tukazitwika. Igihe kiragera zikaba nke, bityo hagakorwa izindi zisimbura izo zashaje”. Yakomeje agira ati:"Ni nako bimeze kuri izi, uko zagiye zisaza twarazitwitse ziba nke, hakenewe izindi nshya."
Guverineri Rwangombwa yavuze ko inoti zigiye gushyirwa ku isoko atari nshya, kuko zisa n’izisanzwe, cyakora mu gucapisha inshyashya baboneyeho kuvugurura ibimenyetso by’umutekano w’inoti, ku buryo idapfa kwiganwa, kandi ntisaze vuba. Yatanze urugero rw’akarongo kabengerana kamanuka mu noti kazasimburwa n’ikimenyetso kidapfa gusaza.
Rwangombwa yikomye ibitangazamakuru yise ko bitangaza impuha
Ahereye ku makuru yabanje gutangazwa hirya no hino ku byerekeye ihindurwa ry’izi noti za 2000 na 5000, mu kiganiro n’abanyamakuru Guverineri Rwangombwa yavuze ko hari abanyamakuru badasobanukirwa neza n’amakuru ya BNR bagatangaza atari yo, ariko ngo hakaba n’abandi babisobanurirwa neza bagataha babyumvise, ariko bajya kuyatangaza bakivugira ibyo bakuye mu mitwe yabo. Yatanze urugero rw’abavugaga ko inoti zigiye guhindurwa kandi nyamara ari ugucapa inshya zisimbura izishaje.
Yabanenze avuga ko nta bunyamwuga bafite, nta n’ubushobozibafite bwo gushakisha ukuri kw’amakuru. Yagize ati“Gushaka kwigana Abanyaburayi ngo mutangaze Breaking News /amakuru mashya/ mudafite capacity yo kuyageraho, ibyo sibyo”. Ibigo by’itangazamakuru yanengeye mu ruhame ni bitatu.
“Kuba nta Gifaransa kizagaragaraho, icyo si ikibazo”
Ikindi kibazo cyatinzweho ni icy’ururimi rw’Igifaransa rwakuwe ku noti ya 500, rukaba rugiye gukurwa no ku ya 2000 n’iya 5000. Guverineri Rwangombwa yavuze ko ururimi rw’Igifaransa rutagomba gufatwa nk’ikibazo, kuko n’Abafaransa ubwabo bakoresha Amayero (Euros) yanditseho Icyongereza.
Yavuze ko no ku noti y’igihumbi umunsi izasaza ikavugururwa ntikizagarukaho kugira ngo ise n’izindi (harmonization). Ku babihuza kandi n’ibibazo bya politiki, Guverineri Rwangombwa yavuze ko Banki Nkuru y’igihugu idakina politki, ko ababifiteho ikibazo bazatanga ikirego.
Inoti nshya zizakomeza gukorana n’izishaje
Mu myaka yashize inoti yahindurwaga yahabwaga igihe ntarengwa cyo kuba yavuye ku isoko, ariko kuri izi nshya za 2000 na 5000 siko bimeze, ahubwo zo zizakomeza gukoreshwa izishaje zivanwa ku isoko (circulation).
Rwangombwa yagize ati“Ntawe ugomba kugira impungenge cyangwa se kwikanga ko amafaranga ye yamupfira ubusa ngo arashaje, azakomeza akorane n’inoti tuzasohora”.
Inoti nshya zizatangira gukwirakwizwa umunsi iteka rya Perezida rizishyiraho ryasohotse mu igazeti ya Leta.



















TANGA IGITEKEREZO