Mu 2016 nibwo Banki Nkuru y’ibihugu bikoresha amayero (ECB), yasabye ko gukora inoti nini z’amayero bihagarikwa kubera ko byoroha kuzikoresha mu bikorwa bitemewe nko kunyereza imisoro, gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi.
By’umwihariko iyi noti nkuru mu z’amayero (500€), yitiriwe ‘bin Laden’ wahoze ayobora umutwe w’iterabwoba wa al-Qaida, ngo kuko yorohereza abakora ibitemewe gutwara menshi.
Umwanzuro wo kureka kuzikora, ibihugu 17 muri 19 bihuriye muri iyo Banki byatangiye kuwushyira mu bikorwa muri Mutarama 2019 ariko u Budage na Austria, bigaragaza ko bikizikunze ndetse bitawishimiye.
Byavugaga ko bigikeneye igihe gihagije cyo guhagarika kuzikoresha, ko byibuza muri Mata uyu mwaka ari bwo zawushyira mu bikorwa. U Budage buvuga ko aribwo bwaba bwinjiye neza muri gahunda yo gukoresha inoti y’amayero 200 nk’inoti nkuru.
Deutsche Welle yanditse ko kuri uyu wa Gatanu aribwo Banki Nkuru y’u Budage (The German Bundesbank) n’iya Austria (Österreichische Nationalbank) zafashe umwanzuro wo kuzihagarika.
Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha(Gicurasi) aribwo ECB izamurika inoti nshya z’amayero 100 na 200 zikozwe mu buryo butanga icyizere ku mutekano, zigasimbura iya 500€.



















TANGA IGITEKEREZO