Mu butumwa bwashyizwe hanze ku wa 12 Ukwakira 2026, iyi Ambasade yagize iti “Ambasade y’u Burusiya mu Rwanda yihanganishije byimazeyo abacuruzi bahombejwe n’inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya GOICO i Musanze.”
Iyi nkongi yibasiye GOICO tariki 10 Ukwakira 2026, itangirira mu igorofa rya gatanu, ahacururizwaga ibirimo imyenda, igera mu bice byo hasi ahakorera amashami ya banki.
Ibarura ry’ibanze ryagaragaje ko ibicuruzwa byahiye bifite agaciro karenga miliyari 30 Frw, mu gihe inyubako ya GOICO Plaza ubwayo ifite agaciro ka miliyari 17 Frw.
Ubuyobozi bwatangaje ko ibarura ryisumbuye rikomeje kugira ngo hamenyekane agaciro nyakuri k’ibyangiritse.
GOICO ni imwe mu nyubako zikomeye z’ubucuruzi mu Mujyi wa Musanze.
Ikoreramo abacuruzi barenga 2000 kandi rikaremwa n’abantu bagera ku 12.000 ku munsi, nk’uko byatangajwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nta muntu wahitanywe n’iyi nkongi, nubwo abantu bamwe bagize ibibazo by’ihungabana ndetse n’abandi bagakomereka byoroheje.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iyi nyubako izasanwa, ndetse izafatanya n’abacuruzi n’abandi bakoreragamo kugira ngo ibikorwa by’ubucuruzi bisubukure.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique, na Minisitiri w'ubucuruzi, Kajangwe Antoine Marie, baraye baganiriye n'abakoreraga muri iri soko, barabahumuriza.
Muri iyi nama yabereye mu Mujyi wa Musanze, ubuyobozi bwatangaje ko hamaze kuboneka imyanya 600 izakoreramo bamwe mu bakoreraga muri GOICO kandi ko hagishakwa indi.
Kugeza ubu, icyateye inkongi ntikiratangazwa. Abakoreraga muri iyi nyubako bo bavuga ko yatewe n'abasudiraga, ibishashi bigatarukira mu myenda.


Ibitekerezo 0