Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, ateganya ko iyi nguzanyo izatangwa na EXIM Bank yo mu Bushinwa, ikazishyurwa mu gihe cy’imyaka 20.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko ari inguzanyo ihendutse cyane kuko izishyurwa ku nyungu ya 2%, mu gihe u Rwanda ruzatangira kuyishyura nyuma y’imyaka 6.5.
Biteganyijwe ko Abanyarwanda bo mu ngo zirenga 915 zirimo abantu 4578 ari bo bazungukira muri uyu mushinga, ukazanafasha muri gahunda yo kwihaza mu biribwa mu karere ka Gisagara no mu gihugu muri rusange.
Ati “Ni inguzanyo nziza yo kwishyura mu gihe kirekire kandi ifite n’inyungu iri hasi cyane. Umushinga ni uwo kuhira mu Karere ka Gisagara, uzafasha ingo nyinshi zirimo Abanyarwanda 4500, gukora akazi k’ubuhinzi buhira imyaka kugira ngo imyaka itagira ikibazo kijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.”
Yongeyeho ati "Ni umushinga uzafasha Akarere ka Gisagara mu bijyanye no kwihaza mu biribwa, n’umusaruro uzavamo ukazafasha mu gihugu cyose."
Urugomero rwa Giseke ni urushya ruzahangwa mu Karere ka Gisagara, rukazafasha kuhira imyaka ku buso bwa hegitari zirenga 2640.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr. Telesphore Ndabamenye, yatangaje ko uru rugomero ruzafata amazi aturuka mu bice bitandukanye bizaba birukikije.
Ati “Uru rugomero ruzakora akazi ko gufata amazi aturuka mu misozi ndetse no mu migezi ihari. [...] Ariko hari inyigo zizakorwa zimbitse, zigaragaza uko urugomero ruzubakwa.”
Yasobanuye ko mu mafaranga y’inguzanyo u Rwanda rwahawe harimo n’ayo gukora inyigo irambuye izagaragaza ingano y’amazi azakoreshwa.
Ati “Aho urwo rugomero ruzatanga umusaruro ni kuri hegitari 2640, hakazaba harimo ibihingwa bitandukanye. Kariya ni agace gakunda guhingwamo umuceri, muri ibyo bihingwa rero hazaba harimo n’umuceri n’ibindi bihingwa byose bishobora gufasha abahinzi kwiteza imbere harimo n’ibishobora koherezwa mu mahanga.”
Urugomero rwa Giseke ruzaba rufite ubujyakuzimu bwa metero 27,5, rushobora kubika metero kibe miliyoni 6,5, azakusanywa ku buso bwa kilometero kare 56,9 zirukikije.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun, yatangaje ko mu nama y’u Bushinwa na Afurika iheruka kuba mu 2024, biyemeje ko mu myaka itatu iri imbere, bazakomeza gukurikirana umusaruro w’ibyayivuyemo bigamije iterambere rya buri ruhande.
Ati “Twizeye ko uyu mushinga wo kuhira uzafasha u Rwanda mu kongera umusaruro no gukemura ikibazo cyo kwihaza mu biribwa, kandi twizeye ko tuzakomeza kwagura ubufatanye hagati y’ibihugu byacu mu nzego zose hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.”
Kugeza mu mpera za 2023/2024 u Rwanda rwari rumaze kugira hegitari 72.913 zikorerwaho ibikorwa byo kuhira, bingana na 71% by’intego igihugu cyari cyihaye.
Biteganyijwe ko kugeza mu 2029 ubuso bwuhirwa mu gihugu hose buzaba bugeze kuri hegitari ibihumbi 130.
Kugeza ubu u Bushinwa bumaze guha u Rwanda inguzanyo zihendutse n’inkunga zigera kuri miliyoni 600$, arimo miliyoni 450$ y’inguzanyo n’inkunga ya miliyoni 150$.
Amafoto: Kasiro Claude



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!