00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Congo byasezeranye ubufatanye mu gushakisha peteroli mu Kivu

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 4 April 2017 saa 07:25
Yasuwe :

U Rwanda na Lepuburika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gushakisha Gaz na Peteroli mu kiyaga cya Kivu bihuriyeho, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Mata 2017.

Aya masezerano y’imyaka itanu yashyiriweho umukono i Rubavu mu Karere ka Rubavu, hari Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta ahagarariye u Rwanda na Minisitiri ushinzwe ibya Peteroli na Gaz muri Congo Kinshasa, Aimé Ngoy Mukena.

Ministiri Biruta biruta yagaragaje ko aya masezerano azagerwaho kuko hari ubushake bwa politiki ku mpande z’ibihugu byombi.

Yagize ati”Abakuru b’ibihugu byacu biyemeje gukorana mu iterambere, ubushize twari i Goma ku birebana na Gaz Methane, ubu turi kurebera hamwe ukuntu twafatanya mu gucukura peteroli kandi ibikorwa birahita bitangira kubera ko dushaka guhindura imibereho y’abaturage bacu.”

Naho Minisitiri Mukena yavuze ko aya masezerano aje akenewe nyuma y’igihe kirekire ategerejwe.

Yagize ati “Imyaka 45 irashize hari amasezerano yo gucukura ingufu ziri mu kiyaga cya Kivu atarigeze agira icyo ageraho ariko ubu bitewe n’imbaraga abakuru b’ibihugu byombi bashyizemo, aya masezarano ntazabikwa mu kabati duhereye uyu munsi tumaze gushyira umukono ku masezerano ubu hagiye gukurikiraho utunama tw’impuguke ku mpande zombi,. bizihuta kuko ba Perezida Kagame na Kabila baduhaye imirongo ndenderwaho.”

Kuri ubu u Rwanda rwamaze kubyaza Gaz methane yo mu Kivu, amashanyarazi angana na Megawatt 22 yamaze guhuzwa n’umuyoboro w’amashanyarazi usanzwe. Minisitri Biruta Vincent abifata nk’isomo Congo yakwigiraho.

Yagize ati “U Rwanda ruzaha Congo ubunararibonye kuko tumaze igihe tuzi ibyiza by’ingufu z’amashanyarazi tuvana mu kiyaga cya Kivu, twanabacanira cyangwa nabo bakaducanira byose ni ubwumvikane.”

Uretse peteroli na gaz methane biboneka mu kiyaga cya kivu, ngo ikiyaga cya kivu cyibitse indi myuka itandukanye ishobora kwifashishwa mu gutwara ibiyabiziga ndetse n’ amafumbire yakwifashishwa mu buhinzi.

Uretse ibimenyetso ko ikiyaga cya Kivu kirimo Peteroli, ubushakashatshi ku mpande z’ibihugu byombi nibwo buzerekana uko ingana n’uko izacukurwa.

Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta asinyana na Congo ubufatanye mu gucukura peteroli mu Kivu
Minisitiri ushinzwe ibya Peteroli na Gaz muri Congo Kinshasa, Aimé Ngoy Mukena
Amasezerano hagati ya Congo n'u Rwanda yasinyiwe i Rubavu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages