Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, kuri uyu wa Gatatu, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi na mugenzi we wa Ethiopia, Kebede Chane.
Aya masezerano yasinywe harangiye inama y’Ihuriro rigamije gushyikira no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (African Growth Opportunity Act-AGOA), yabereye i Addis Ababa.
Mu amsezerano Kanimba na Kebede bshyizeho umukono arimo gushyigikira cyane ubufatanye hakanatezwa imbere ubucuruzi hagati y’Abanyarwanda n’abaturage ba Ethiopia.
Minisitiri Kanimba yavuze ko ubu bufatanye bwasinywe ari ubwo kubumbatira byimbitse umubano w’u Rwanda na Ethiopia, ati “Aya masezerano, ni ayo kugena gusa imikorere myiza y’ishoramari no kugaragaza amahirwe yaryo ahari, ndetse n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byacu by’ibivandimwe, u Rwanda na Ethiopia. Ibi bizatuma ubucuruzi n’ibikorwa birushaho kwiyongera hagati y’ibihugu byombi.”


















TANGA IGITEKEREZO