00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda na Koreya y’Epfo byakuyeho gusoresha kabiri

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 14 September 2023 saa 10:56
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda n’iya Koreya y’Epfo byasinye amasezerano agamije gukuraho gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu byombi, amasezerano azwi nka ‘Taxation Avoidance Agreement’.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatatu, tariki ya 13 Nzeri 2023, mu Mujyi wa Busan ahari kubera Inama y’Abaminisitiri yiga ku bufatanye mu by’Ubukungu hagati ya Afurika na Koreya y’Epfo (KOAFEC).

Ku ruhande rw’u Rwanda yasinyweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard.

Aya masezerano yitezweho kongera ishoramari ry’Abanya-Koreya y’Epfo mu Rwanda bishingiye ku nyoroshyo yo gukuraho imisoro no kubaka uburyo butuma boroherwa no gukora ubucuruzi bwabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yavuze ko aya masezerano yo gukuraho imisoro ashimangira intambwe ikomeye mu mubano mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo.

Yagize ati “Icyemezo cyo gushyira umukono ku masezerano cyashingiwe ku mpamvu zitandukanye zirimo abashoramari b’Abanya-Koreya bari mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubwikorezi, uburezi, ubuvuzi mu Rwanda; izamuka ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubwiyongere bw’Abanyarwanda bashaka gushora imari muri Koreya, imiterere y’urwego rw’imisoreshereza ndetse n’umubano uhamye ushingiye kuri politiki hagati y’ibihugu byombi.’’

Amasezerano akuraho gusoresha inshuro ebyiri hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo ari mu cyerekezo cy’igihugu cyo kuba igicumbi cy’ubukungu.

Amasezerano akuraho gusoresha kabiri abaturage b’ibihugu bibiri, aba arimo ibyo ibihugu byemeranyije mu gusoresha abashoramari babiturukamo ariko bafite imishinga y’ishoramari cyangwa ubucuruzi n’indi mirimo ibinjiriza. Aha ibihugu byemeranya aho umuturage wabyo agomba gusora ku nyungu yabonye, niba ari mu aho yashoye imari cyangwa aho akomoka. Ibyo bivanaho imbogamizi zo kuba yasora kabiri, bikamugusha mu gihombo.

Amasezerano agenga ikurwaho ry’imisoro yitezweho kuzamura ishoramari ndetse no kunoza imikoranire n’abandi bafatanyabikorwa. Kuri ubu rukorana n’abashoramari bava mu bihugu birimo Turikiya, Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Mauritius, Maroc, Afurika y’Epfo, Singapore n’ibindi.

Aya masezerano u Rwanda rwasinyanye na Koreya y’Epfo yabaye aya 17 rwagiranye n’ikindi gihugu akuraho imisoro ku baturage b’impande zombie ndetse hari n’ibindi bihugu biri kuganira na rwo.

Umubano w’u Rwanda na Koreya y’Epfo watangiye mu 1963. Ibihugu byombi bifatanya cyane mu bijyanye n’ubuhinzi, uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.

Mu 2016, iki gihugu cyasinyanye na Leta y’u Rwanda amasezerano ajyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu buvuzi mbere y’uko mu 2020 ibihugu byombi byemera gukoresha ikirere cya buri ruhande.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages