Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukwakira 2021. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana mu gihe Luxembourg yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutwererane, Franz Fayot.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri Uzziel Ndagijimana yavuze ko aya masezerano basinyanye na Luxembourg agamije gusangira ubunararibonye kugira ngo Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali rirusheho gukora neza no gutanga umusaruro.
Ati “Ni amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’iterambere mu rwego rw’imari by’umwihariko muri gahunda Leta yashyizeho y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imari rya Kigali bakaba bo rero bafite ubuzobere bw’imyaka myinshi cyane.”
“Bazadufasha mu guteza imbere Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali haba mu bijyanye no kubaka ubushobozi bw’abakozi haba kubaka ubushobozi mu bijyanye n’imikorere kugira ngo Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imari rya Kigali rishobore kuzamuka rigere ku rwego mpuzamanga twifuza.”
Minisitiri Ndagijimana yakomeje avuga ko aya masezerano atari mu murongo w’mafaranga ahubwo ashingiye ku guhana ubumenyi.
Ati “Ntabwo aya masezerano agamije amafaranga ariko wenda arimo agaciro gashobora karenze amafaranga watekereza kubera ko turi gutangiza iri huriro rikeneye kubaka ubushobozi nk’uko twabivuze. Amasezerano twagiranye ni aya rusange agamije ubufatanye mu guteza imbere iyi gahunda y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’imari rya Kigali.”
Yavuze ko muri rusange u Rwanda rukeneye abantu bafite ubumenyi buhambaye mu by’imari ari nayo mpamvu rwashatse gukorana na Luxembourg.
Ati “Intambwe izakurikiraho ni ukwicarana tukarebana noneho ibikorwa nyirizina bizakorwamo nidusanga bidusaba amafaranga naho tuzahagera ariko icyo twasinyiye ni ubumenyi n’ubuzobere bafite mu bijyanye mu bijyanye n’imari nibyo tubakeneyeho cyane no guhugura abantu bacu bashobora kuzakora muri uru rwego rw’imari, harimo imirimo myinshi twiteze kandi ikeneye ubuzobere buhambaye.”
Minisitiri Franz Fayot yavuze ko aya masezerano Luxembourg yasinyanye n’u Rwanda agaragaza indi ntambwe itewe mu mubano w’ibihugu byombi.
Ihuriro ry’Imari Mpuzamahanga rya Kigali rigenzurwa na Rwanda Finance Limited, inshingano yo kumenyekanisha service z’imari zo mu Rwanda.
Iri huriro ryitezweho kuzamura umusaruro mbumbe w’igihugu w’urwego rw’imari ukava kuri 5% ukagera ku 10% mu myaka 10 iri imbere, gutanga akazi ku Banyarwanda mu bijyanye n’imari, kwinjiza amadovize mu gihugu aturutse mu bashoramari bikazagabanya ikiguzi cy’inguzanyo.
Aya masezerano aje asanga andi u Rwanda na Luxembourg byaherukaga gushyiraho umukono agamije gukumira magendu no kunyereza imisoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!